Ikibazo cya moteri cyatumye indege igwa igitaraganya

Abagenzi bari mu ndege ya kompanyi Delta Air Lines muri Amerika babaze inkuru y’ibihe biteye ubwoba bagize ubwo moteri y’iyi ndege yagiraga ikibazo bigatuma igwa by’igitaraganya.

Videwo yafashwe n’umugenzi igaragaza igisa n’izuru rya moteri rifite iforoma y’umutemeri rijegera muri imwe muri za moteri.

Ababibonye bavuga ko humvikanye urusaku rw’ikintu kirangira, nuko imbere mu ndege huzuramo umwotsi

Iyi ndege ka kompanyi Delta yavaga i Atlanta yerekeza i Baltimore itwaye abagenzi 154, yaje kugwa muri leta ya North Carolina nta kibazo igize.

Nta batangajwe ko bakomeretse. Mu itangazo kompanyi Delta yasohoye, yavuze ko habaye ikibazo kuri imwe muri za moteri cyahise gicyemurwa, nkuko byatangajwe na televiziyo ABC.

Avery Porch wari muri iyo ndege yabwiye televiziyo WMAR-TV ko hashize nk’isaha imwe ihagurutse yumvise ikintu giturika, nuko umwotsi ugatangira kuzura mu bagenzi.

Ati: “Ubwo ni bwo rwose twatangiye gushya ubwoba. [Indege] Itangira kugenda gahoro, duhera umwuka”.

Undi mugenzi, Jose Bahamonde-Gonzalez, yabwiye iyo televiziyo ko umupilote w’iyi ndege yaje kubwira abagenzi ko moteri imwe yapfuye kandi ko hari gutegurwa uko indege igwa by’igitaraganya.

Videwo yafatiwe imbere mu ndege yumvikanamo abakozi bo mu ndege babwira abagenzi kwitegura ko indege igiye kugwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Raleigh-Durham.

Televiziyo ABC ivuga ko iyo ndege ari iyo mu bwoko bwa McDonnell Douglas MD-88 imaze imyaka 32.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 × 7 =


IZASOMWE CYANE

To Top