Ubukungu

Ikilo kimwe cya gaz cyashyizwe ku RWF 1260

Kuri uyu wa Kabiri, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya bya Gaz, ni nyuma y’iminsi 10 yari yatanzwe yo kuba uakemuye ikibazo cyo kwiyongera kw’igicirio cyayo.

Hari hashize amezi atari make abaturage bagaragaza ikibazo cy’izamuka rya hato na hato rya Gaz ikoreshwa mu guteka, ibi bikaba byaratumye abagize Inteko Ishinga Amategeko babibaza Minisitiri w’Intebe, abizeza ko mu gihe cy’iminsi 10 iki kibazo kigomba gushakirwa igisubizo.

Ukurikije igiciro gishya cy’ ikilo kimwe cya gaz aricyo 1260, guhera kuri uyu wa gatatu, Gaz y’ibiro bitatu ni 3780 Frw , iy’ibiro bitandatu ni 7560 Frw, iy’ibiro 12 ni  15120 Frw, ibiro 15 ni 18900 Frw, ibiro 20 ni 25200 Frw.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere RURA, Dr Nsabimana Erneste yavuze ko mu kugena iki giciro gishya, hakozwe isesengura ryimbitse ku buryo ntawe bizashora mu gihombo.

Bamwe mu baturage bakimara kumva ibi biciro, batangaje ko byabashimishije kuko hari n’abari bamaze kureka gukoresha iyi Gaz.

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete avuga ko gushyiraho ibi biciro biri mu mugambi wo gukomeza kongera umubare w’abakoresha iyi gaz, bahereye kubatekera abantu benshi kandi hirya no hino mu gihugu.

Yavuze ko mu kugena ibi biciro bishya, harebwa ku nyungu z’umuguzi ndetse n’abacuruzi.

Yijeje abayicuruza ko batazagwa mu bihombo, kuko mu kubigena bakoranye n’abayinjiza mu gihugu.

Mu mwaka wa 2016 abantu bakoreshaga Gaz mu guteka bari 2.4% mu mpera zumwaka ushize bari bageze kuri 5.6%, intego ya leta ikaba ari uko abakoresha ibicanwa bikomoka ku biti, bazaba bageze ku kigero cya 42%, bavuye ku kigero cya 79%.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 − 9 =


To Top