Musanze : Ikimoteri rusange cya Cyuve giteye impungenge abagituriye

Abaturage baturiye ikimoteri rusange cya Cyuve giherereye mu mudugudu wa Bubandu, akagari ka Bukinanyana, umurenge wa Cyuve, akarere ka Musanze, bavuga ko kibabangamiye kuko kiri hagati y’ingo zabo bityo kwirinda umwanda n’umunuko bigiturukamo bikaba bigoye cyane cyane ku bana babo.

Aba baturage bavuga ko iki kimoteri kigira ingaruka ku bana bato, zirimo kurwara indwara zituruka ku mwanda bityo bakaba basaba ko cyakwimurwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abagituriye.

Twahirwa Jackson umwe mu baturiye iki kimoteri avuga ko umwana we aherutse kumujyana kwa muganga bagasanga arwaye indwara zituruka ku mwanda, agahamya ko byatewe n’iki kimoteri.

Ati, “Mubyukuri iki kimoteri kirabangamye kuko njyewe mfite umwana muto ejo bundi yararwaye mujyanye kwa muganga basanga arwaye indwara zituruka ku mwanda, nibaza ahantu yaba yarazikuye, ngeze aho nibuka ko akunda gukinira aha kuri iki kimoteri. Mudufashe rwose mutuvuganire turabangamiwe pe!ˮ

Abana babo barwara indwara ziterwa n’umwanda uva muri iki kimoteri

Kamikazi Alice nawe uturiye iki kimoteri, aganira na Menyanibi.rw yagize ati, “Njyewe rwose mbona kuba iki kimoteri kiri aha hagati mu baturage kandi kikaba gishyirwamo imyanda itandukanye, biteye impungenge ku buzima bwacu ndetse n’ubw’abana bacu.ˮ

Uwera Odille ushinzwe lmibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Cyuve, avuga ko icyo kibazo kizwi kandi bari gushaka uburyo bwo kugikemura burundu.

Ati, “Mubyukuri natwe turabizi ko iki kibazo gihari, turi gupanga gahunda y’umuganda rusange wo kwimura iki kimoteri tukakijyana ahitaruye cyane abaturage. Gusa dukomeje gusaba abaturage kumenya ko isuku ari isoko y’ubuzima, kandi bakamenya ko ari inshingano zabo kwirinda indwara zituruka ku mwanda no kuzirinda abana babo mu gihe tugishakira umuti wa kiriya kibazo.ˮ

Usibye iki kimoteri, akarere ka Musanze kabarizwamo ibindi bimoteri bibiri aribyo icya Bikara giherereye mu murenge wa Nkotsi n’icya Byangabo giherereye mu murenge wa Busogo, byose byagiye bivugwaho kubangamira ubuzima bw’abaturage.

Dorcas Niyogisubizo

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 × 1 =


IZASOMWE CYANE

To Top