Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google cyatangaje ko cyongereye indimi eshanu zirimo Ikinyarwanda, mu zishobora kuboneka muri serivisi yacyo isemura indimi (Google Translate) mu gihe yasemuraga indimi 103.
Ni uburyo bwitezweho korohereza Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bakeneye gusobanukirwa bimwe mu bintu mu Kinyarwanda, cyangwa kuvana amagambo mu Kinyarwanda bayashyira mu rurimi runaka ruboneka muri Google Translate.
Indimi ziyongereyemo ni Ikinyarwanda, Odia (ruvugwa mu Buhinde), Tatar (ruvugwa mu bice bimwe by’u Burusiya, Ukraine na Uzbekistan), Turkmen (muri Turkmenistan) na Uyghur (ruvugwa muri Aziya yo hagati no mu Bushinwa).
Nyuma yo kongeraho izi ndimi nshya, izishobora gukoreshwa muri serivisi ya Google Translate zageze ku ndimi 108.
Ni inshuro ya mbere mu myaka ine ishize indimi zongerewe muri iyi serivisi yifashisha ubwenge bw’ubukorano (articial intelligence) mu gusemura, nk’uko Google yabitangaje.
Google yatangaje ko iyi ari inyongera ikomeye ku ikoranabuhanga ryayo, kuko nibura igiteranyo cy’abantu bakoresha izo ndimi uko ari eshanu bagera kuri miliyoni 75 hirya no hino ku Isi.
Google Translate ni uburyo bwifashishwa n’abantu benshi, gusa ntabwo ibisubizo itanga mu isemura biba byizewe 100%.
Google ivuga ko impamvu byafashe igihe ngo yongere izi ndimi, ari uko hari byinshi byari bikeneye kunozwa mu ikoranabuhanga ryayo, kuko indimi zidafite ibintu byazanditswemo byinshi kuri murandasi (internet), usanga iteka kuzisemura bigorana.
Google kandi yatangaje ko mu minsi mike hazaba haboneka inyuguti umuntu akoresha yandika muri “keyboardˮ ye, ziri mu ndimi z’Ikinyarwanda, Tatar na Uyghur.
