Ikinyarwanda nticyakosorerwa mu mashuri gusa ngo bishoboke bitagizwemo uruhare na buri rwego – Meya Mutabazi

Mutabazi Richard Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko kwigisha Ikinyarwanda mu bigo by’amashuri cyangwa kongera amasaha cyigishwa ataribyo bizaca akajagari ko kuvangavanga Indimi nka kimwe mu bikomeje kwangiza umwimerere wacyo.

Uyu muyobozi ashimangira ko gusigasira Ururimi rwacu ari ikintu kitakwigishwa mu mashuri gusa ngo bishoboke kabone nubwo bakongera amasaha Ikinyarwanda cyigishwa.

Yagize ati  :”Ibi ni ibintu bisaba ko twese twigishanya kandi tukabihagurukira kugira ngo ikintu cyo kuvangavanga indimi gicike n’abazadukomokaho bakurane icyo kintu cyo kumva ko batewe ishema no kuvuga ururimi rwabo.ˮ

Mutabazi akomeza avuga ko nubwo ubukangurambaga budahwema gukorwa mu bigo by’amashuri hagamijwe guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda no kurusigasira, ariko ngo intambwe ya mbere igomba guterwa na buri rwego, buri munyarwanda  wese akumva ko ari umukoro we.

Ati :”Dukwiye guhaguruka twese iki kintu kigacika, gusa kugira ngo bishoboke bisaba ubufatanye. Niba ugiye kwandika ikintu kigenewe Abanyarwanda, ukamenya ko kigomba kuba cyanditse mu Kinyarwanda kuko ni Abanyarwanda baba babwirwa. Niba uri Umunyamakuru cyangwa Umuyobozi ukumva ko ugomba gukoresha Ikinyarwanda kinoze ku buryo nuwo wabibwira ejo cyangwa uwabyumva yabikwigiraho. Dushyiremo imbaraga haba mu burezi, ariko na buri wese yumve ko akwiye kubera abandi urugero mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo.ˮ

Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Munyentwari Vedaste umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Gihinga riherereye mu murenge wa Shyara, Akarere ka Bugesera.

 Urwunge rw’amashuri rwa Gihinga Munyentwari Vedaste abereye Umuyobozi

Avuga ko mu kigo abereye umuyobozi bagira umwanya wahariwe kwigisha Ikinyarwanda nk’isomo, ndetse bakanagira umwihariko wo gukoresha amarushanwa yo gusoma no kuvuga neza Ikinyarwanda hagamijwe gukundisha abana kuvuga Ururimi kavukire.

Yagize ati : “Tugerageza gukora uko dushoboye cyane nkatwe Abarezi kugira ngo ururimi rwacu rudacika, cyane ko umwana burya apfira mu iterura, ariko nta bufatanye n’izindi nzego ntacyagerwaho.ˮ

Munyentwari asaba Minisiteri y’Uburezi  n’abafite Uburezi mu nshingano kongera imbaraga mu bigo by’amashuri hakabaho gutera inkunga no gushyigikira amatsinda akangurira abana gukunda no gukoresha Ikinyarwanda hagamijwe kugisigasira.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ivuga ko hari imikoranire n’abafite Uburezi mu nshingano mu rwego rwo kongera ibitabo by’Ikinyarwanda mu mashuri hagamijwe gukundisha abana Ururimi gakondo.

 

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 + 6 =


IZASOMWE CYANE

To Top