Imikino

Ikipe ya FC Barcelona yanze kwihanganira umusaruro mubi w’umutoza Ronald Koeman.

Inama y’ubutegetsi yirukanye umuholandi ku mirimo ye yo kuba umutoza mukuru kuri uyu wa gatatu nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano igitego 1-0.

Nyuma y’amezi menshi uyu mutoza akemangwa k’umusaruro we mubi, byabaye bibi nyuma yo gutsindwa na Real Madrid muri Clasico mu  cyumweru gishize, nyuma yo gutakaza umukino yatsinzwemo n’ikipe ya Rayo Vallecano.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa MARCA yamenye ko Koeman atazakomeza kuyobora Barcelona, ​​icyemezo cyafashwe nyuma gato yo gutsindwa i Vallecas.

Ubu Barcelona irashaka gusimbura uyu mutoza w’umuholandi vuba bishoboka, aho azasimburwa n’icyamamare Xavi Hernandez, kuri ubu wabaga mu kipe ya Al Sadd yo muri Qatar.

Nubwo Koeman yabaye ikirangirire muri ino kipe mu gihe yakinagamo.

Ikipe ya FC Barcelona iri ku mwanya wa 9, aho urutonde ruyobowe n’ikipe ya Real Madrid aho ifite amanota 21, ikaba irusha ikipe ya Barca amanota 6 kuko Barca ifite amanota 15 mu mikino 10.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 ⁄ 6 =


To Top