Imikino

Ikipe ya Paris Saint Germain igiye gukina umukino wa Champions League idafite Lionel Messi

Test

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 ugushyingo 2021, Lionel Messi umukinnyi wa Paris Saint-Germain ufite ibibazo by’imvune ntabwo azagaragara mu bakinnyi 11 bazabahanganye n’ikipe ya RB Leipzig mu mikino ya  Champions League.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Arijantine yakuwe ku rutonde rw’abakinnyi 21 ba PSG mu mukino wo mu itsinda A, kubera ko ikipe ya Paris Saint-Germain itozwa n’umutoza Mauricio Pochettino igamije gutera intambwe mu mikino ya champions league.Messi yakinnye igice cya mbere cy’umukino wo kuwa gatanu muri shampiyona ya Ligue 1 bakina n’ikipe ya  Lille, maze aza gusimburwa n’umukinnyi Mauro Icardi.

Uwahoze ari kapiteni wa Barcelona, ​​Messi, yari yashidikanyijweho ku mukino wabahuje n’ikipe ya  Lille ariko birangira umutoza amubanje mu kibuga.

Kuva ageze muri PSG yagerageje amashoti 15 ariko ntiyateye mu  nshundura mu kipe ye nshya  ya PSG muri shampiyona ya Ligue 1 muri uyu mwaka w’imikino.Ubu n’umukinnyi wa kabiri wagerageje amashoti menshi nyuma y’umukinnyi witwa Renaud Ripart wa Troyes wagerageje inshuro 18.

Ibitego bitatu Messi yatsindiye PSG mu mikino umunani kuva yagera muri Paris Saint Germain avuye mu ikipe ya Barcelona byose yabitsinze mu mikino itandukanye harimo umukino wabahuje n’ikipe ya Manchester City muri Champions League.

Ibindi bitego yabitsinze ubwo bakinaga n’ikipe ya Leipzig aho umukino warangiye bayitsinze ibitego 3-2  mu byumweru bibiri bishize.

Uyu mukinnyi  w’imyaka 34 y’amavuko Leo Messi yakoze amateka muri  PSG yo gutsinda ibitego bitatu mu mikino itatu ya mbere ya Champions League yakinnye muri iyi kipe, ibi byakozwe na Neymar na Icardi muri ino mikino ya Champion league.

Arko iyi PSG ikina shampiyona ya Ligue 1 yitezweho ibikomeye mu rugendo mu Budage, kuko bajyanye abakinnyi bayo bakomeye barimo Neymar, Angel Di Maria na Kylian Mbappe

Ariko iyi kipe yo mu Bufaransa mu itangazo ryasohotse ku rubuga rwabo rwa interineti: “Leo Messi ari kubabara mu ivi nyuma kandi ntameze neza ku buryo yakwitabira uyu mukino.”

Hasigaye kureba niba Messi ashobora gukira kugira ngo yitabire umukino wa Ligue 1 i Bordeaux ku wa gatandatu.

PSG yavuze ko Sergio Ramos wahoze ari kapiteni wa Real Madrid, wagize ikibazo cy’imvune akaba ataragaragaye kuva yagera muri shampiyona yegereje, “akomeje gahunda ye yo kwitoza ku giti cye kandi ko azafatanya n’abandi bakinnyi mu minsi mike iri imbere.” .

Iyi kipe  PSG iyoboye urutonde rw’agateganyo muri Champions League  mu itsinda rya Group A, irusha Manchester City ya kabiri inota rimwe. Leipzig niyo ya nyuma kuko ubu nta nona na rimwe ifite mu mikino 3.

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 × 20 =


IZASOMWE CYANE

To Top