Ikipe ya Rayon Sports yabonye umutoza mushya

Nyuma yo kwerekanwa nk’umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports, Javier Martinez Espinoza ukomoka muri Mexique akaba yaratoje ikipe ya Vipers muri Uganda yatangaje ko yiteguye guhesha iyi kipe ibikombe kuko abizi neza ko ari  cyo abakunzi bayo baba bifuza buri gihe.

Tariki 21 Nzeri 2019 ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwerekanye uyu mutoza ufite imyaka 47 y’amavuko, aho yari amaze guhabwa amasezerano y’umwaka umwe.

Javier Martinez yasimbuye Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo “Robertinho” ukomoka muri Brazil watandukanye n’iyi kipe nyuma yo kutumvikana ku masezerano.

Uyu mutoza mushya yavuze ko intego y’ikipe ikomeye nka Rayon Sports ari ugutwara ibikombe ko nawe aje yiteguye kandi ko nihabaho ubufatanye hagati y’abakinnyi, abayobozi ndetse n’abakunzi b’iyi kipe bizashoboka.

Yavuze ko atari ubwa mbere yumvise iyi kipe ya Rayon Sports kuko yayimenye ubwo yari muri Uganda mu ikipe ya Vipers umwaka ushize wa 2018 ko ari ikipe izwi muri aka gace kandi ifite abakunzi benshi.

Javier Martinez Espinoza yeretswe abakinnyi aho bari mu mwiherero mu Karere ka Ngoma kuva tariki 17 Nzeri 2019. Nyuma yakurikiranye umukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est urangira Rayon Sports itsinze ibitego 3-1 byatsinzwe na Mugisha Gilbert, Sidibe Omar na Jules Ulimwengu mu gihe icya Etoile de l’Est cyatsinzwe na Niyonkuru Aboubakar.

Umutoza Javier Martinez yavuze ko yabonye ikipe ifite abakinnyi beza kandi anazi ko hari abandi bari mu ikipe y’igihugu gusa ko bagomba gukora cyane kugira ngo shampiyona izatangire ikipe imeze neza.

Ikipe ya Rayon Sports igomba gukomereza imyitozo i Ngoma kugeza tariki 28 Nzeri 2019 aho izagaruka muri Kigali igakina na AS Kigali umukino w’igikombe kiruta ibindi “Super Cup” tariki 01 Ukwakira 2019 nyuma igakina umukino ubanza wa shampiyona tariki 05 Ukwakira 2019 na Gasogi United.

Javier Martinez Espinoza muri Kanama 2018 yagizwe umutoza w’ikipe ya Vipers FC muri Uganda asimbuye Miguel Da Costa gusa nyuma y’amezi 4 mu Kuboza 2018 kubera umusaruro utari mwiza yaje kwirukanwa aho byanavuzwe ko atumvikanaga n’abakinnyi kuko hari aho yicazaga  kandi nta mpamvu ifatika.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 ⁄ 4 =


IZASOMWE CYANE

To Top