Ikipe ya Rayon Sports yafatiwe ibihano na FERWAFA

Ikipe ya Rayon Sports yafatiwe ibihano bikomeye nyuma yo kutitabira irushanwa ry’Intwari 2020 ryabaye kuva tariki 25 Mutarama kugeza 01 Gashyantare 2020.

Iri rushanwa risanzwe riba buri mwaka mu rwego rwo kuzirikana intwari z’u Rwanda ryitabirwa n’amakipe aba yarasoje umwaka w’imikino uheruka ari mu myanya 4 ya mbere.

Iri rushanwa rya 2020 ryagombaga kwitabirwa na Rayon Sports yegukanye umwanya wa mbere muri  shampiyona ya 2018-2019, APR FC, Police FC na Mukura.

Hagati ya Rayon Sports n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” habaye ubwumvikane buke aho iyi kipe yasabaga ko irushanwa ryakinwa nk’ibisanzwe hagakina abakinnyi bose hatitawe ku mubare w’abanyamahanga  nk’uko bigenda muri shampiyona n’igikombe cy’Amahoro  ndetse n’abakinnyi bashya bakemerwa gukina.

Iki kifuzo, FERWAFA yaracyanze isaba ko abakinnyi bamerewe gukina iri rushanwa ari abafite ibyangombwa  ndetse n’abanyamahanga bakaba batatu ku mukino nk’uko bisanzwe. Ibi ikipe ya Rayon Sports yarabyanze  yandika ivuga ko yikuye mu  irushanwa ariko hafashwe ikimezo cyo uikipe ya Kiyovu yasoreje ku mwanya wa 5.

Tariki 07 Gashyantare 2020 ni bwo hateranye inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA  aho yigaga ku myitwarire y’ikipe ya Rayon Sports.  Ikipe ya Rayon Sports yashinjwe kutubahiriza amategeko ya FERWAFA nk’umunyamuryango avuga ko bagomba gukurikiza amategeko ndetse no kwitabira amarushanwa yose  ategurwa.

Iyi kipe ya Rayon Sports ikaba yarahawe igihano cyo kutazitabira imikino y’irushanwa ry’Intwari  umwaka utaha wa 2021  mu gihe yaramuka isoje umwaka w’imikino wa 2019-2020  mu myanya 4 ya mbere.

Rayon Sports yabujijwe gutegura no kwitabira imikino ya gicuti yaba iy’imbere mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu mu gihe kingana n’amezi 12. Rayon Sports kandi ikaba yaciwe ibihumbi 300 by’ihazabu.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports butangaza ko ibi bihano bafatiwe batabyemera kuko baba barenganyijwe kandi biteguye kwitabaza izindi nzego zigenga umupira w’amaguru.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
44 ⁄ 22 =


IZASOMWE CYANE

To Top