Rutahizamu ukomoka i Burundi Issa Bigirimana wakiniraga APR FC, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Young Africans agomba gukinira imyaka ibiri
Issa Bigirimana usanzwe ari rutahizamu wa APR FC nawe wari umaze iminsi atari mu Rwanda, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Young Africans izwi nka Yanga, aho yayisinyiye imyaka ibiri.
Uyu rutahizamu wari umaze iminsi adahabwa umwanya wo gukina muri APR FC n’umutoza Zlatko, yerekeje muri iyi kipe aho bivugwa ko yari yerekeje muri Tanzania ikipe ye itabizi, akaba asanzeyo Sibomana Patrick nawe wasinye ku munsi w’ejo.
