Ikipe y’Amavubi U-15 yatsinze Ethiopia

Muri CECAFA y’abatarengeje imyaka 15 iri kubera muri Eritrea, u Rwanda rwongeye gutsinda umukino warwo wa kabiri.

Ku mukino wa kabiri w’amatsinda watangiye Saa Cyenda n’igice, Amavubi u-15 yihereranye Ethiopia ayitsinda ibitego 3-0 byatsinzwe na Irankunda Siradji, Irankunda Pacifique ndetse na Hoziyana Kenedy.

Kugeza ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi u-15 imaze gutsinda imikino ibiri, aho buri mukino bawutsinzemo ibitego 3-0 rukanazigama ibitego 6, ubu rukaba ruyoboye itsinda n’amanota 6 bananganya na Uganda ariko yo ikaba izigamye ibitego 5.

Ni umukino wa kabiri u Rwanda rutsinze 3-0

Ni umukino wa kabiri u Rwanda rutsinze 3-0

Ikipe y'igihugu ya Ethiopia u-15

Ikipe y’igihugu ya Ethiopia u-15

Amavubi u-15 yabanje mu kibuga

Amavubi u-15 yabanje mu kibuga

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
4 + 14 =


IZASOMWE CYANE

To Top