Ikipe y’igihugu yatangiye umwiherero w’amajonjora y’igikombe k’Isi

Ikipe y’igihugu nkuru y’umukino wa Basketball yamaze gutangira umwiherero yitegura imikino ya nyuma yo gushaka itike y’igikombe k’Isi yo mu itsinda F (FIBA Basketball World Cup 2019 African Qualifiers), izabera Abidjan muri Cote d’Ivoire kuva tariki 22 kugeza 24 Gashyantare 2019.

Iyi kipe y’igihugu igizwe n’abakinnyi 17, batoranyijwe muri 23 bari basanzwe bakora imyitozo bataha, yatangiye umwiherero bakora baba hamwe, aho icumbikiwe muri Lebanon Hotel, iherereye i Remera.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Mwiseneza Maxime, umutoza wa mbere wungirije w’ikipe y’igihugu, yatangaje ko uyu mwiherero watangiye tariki 12 ukazageza 20 Gashyantare 2019, ari nabwo bazahaguruka i Kigali berekeza muri Cote d’ivoire.

Avuga ko barimo gukora imyitozo nshuro ebyiri ku munsi, itangira saa yihe za mugitondo (10h00), bakongera ku mugoroba guhera saa moya (19h00), ikaba ikorerwa kuri Sitade Amahoro i Remera.

Mwiseneza yanatangaje ko ku bakina hanze y’u Rwanda, nta gihindutse Rwabigwi Adonis yagombaga kuhagera ejo hashize tariki 12 Gashyantare 2019, mu gihe Darrius Garrett ategerejwe gusanga bagenzi be mu mwiherero bitarenze tariki 15 Gashyantare 2019.

U Rwanda rugiye gukina imikino ibiri ya gicuti na Kenya

Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino y’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe k’Isi, iyi kipe y’u Rwanda izakina imikino ibiri ya gicuti n’ikipe y’igihugu ya Kenya.

Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, ni uko ikipe ya Kenya igera mu Rwanda ku wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda na Kenya zizakina umukino wa mbere wa gicuti tariki 15 Gashyantare 2019 (22h00) naho uwa kabiri uzabe tariki 16 Gashyantare 2019 (18h00). Ni mikino yombi izabera kuri Sitade Nto i Remera.

Mwiseneza Maxime ahamya ko iyi mikino ya gicuti izagura byinshi ibamarira. Ati “Ni imikino izadufasha kwisuzuma ndetse no kubona uko duhitamo abakinnyi 12 tuzifashisha. Ikindi uretse abakinnyi ba REG BBC bavuye mu mikino y’Afurika yabereye mu Misiri, abandi bizabafasha kuzamura urwego no kuba bashyira ibitekerezo kuri iri rushanwa tugiye kwitabira.”

Iyi kipe y’u Rwanda iherereye mu itsinda “F”, iri ku mwanya wa 5, n’amanota 12, inyuma ya Nigeria ya mbere (yamaze kubona itike) n’amanota 16, Senegal ya kabiri na 16, Centrafrique na Cote d’Ivoire zinganya amanota 13 naho Mali ni ya nyuma (6) na 12.

Abakinnyi 17 bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu:

Sagamba Sedar, Nshobozwabyosenumukiza J.J Wilson, Hagumuntwari Steven, Ndizeye Dieudonne, Niyonkuru Pascal, Kazeneza Emile Gallois, Irutingabo Fiston, Ruzigande Ally, Kamilindi Olivier, Shyaka Olivier,Kaje Elie, Habineza Shaffi, Uwizeye Placide, Gasana Kenneth, Kami Kabange na Dylan Schommer Kalecyezi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
48 ⁄ 24 =


IZASOMWE CYANE

To Top