Cap Vert 0-0 Rwanda
Cameroun 4-1 Mozambique
Tariki 17-11-2020
Rwanda-Cap Vert
Mozambique-Cameroun
Ikipe y’u Rwanda “Amavubi” yanganyije 0-0 na Cap Vert mu mukino w’umunsi wa 3 mu itsinda F mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzitabira imikino ya nyuma y’Afurika “CAN 2021” ariko izaba muri 2022.
Uyu mukino wabereye i Praia muri Cap Vert kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020. Muri iri tsinda, ikipe ya Cameroun yitwaye neza itsinda Mozambique ibitego 4-1.
Nyuma yo kunganya na Cap Vert iwayo, umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent yatangaje ko yishimiye iri nota rimwe babonye avuga ko bari babizi ko umukino utaza kuborohera kuko bakinaga n’ikipe iri iwayo kandi ikomeye ariko ashimira abakinnyi uko bitwaye.
Ikipe y’u Rwanda irahita igaruka mu Rwanda kwitegura umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 17 Ugushyingo 2020.
Umutoza Mashami avuga ko bagiye kureba ibitagenze neza kugira ngo bagire ibyo bakosora. Akomeza avuga ko ikipe babashije kureba uko ikina kandi byabahaye ikizere cyo gutinyuka ku buryo bizeye kuzayikuraho amanota atatu.
Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa 3, Cameroun ni yo iyoboye n’amanota 7, ikurikiwe na Mozambique n’amanota 4, Cap Vert n’amanota 3 naho ku mwanya wa nyuma wa 4 hakaza Amavubi n’inota rimwe.
Abakinnyi babanjemo ku mukino wa Cap Vert n’Amavubi
Cap Vert: Vozinha Dias (GK), Stopira Santos Tavares, Carlos Ponck, Jeffrey Fortes, Nuno Borges, Jamiro Monteiro, Ryan Mendes, Lisandro Semedo, Ricardo Gomes, Djaniny Tavares na Steven Fortes.
Amavubi: Kwizera Olivier (GK), Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Fitina Ombolenga, Imanishimwe Emmanuel, Mukunzi Yannick, Niyonzima Ally, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna (Iyabivuze Osee), Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques (Muhire Kevin).







