Amakuru

Ikipe za REG BBC mu bagabo n’abagore zitwaye neza

Ikipe ya REG BBC mu bagabo ndetse no mu bagore zitwaye neza zitsinda umukino wa nyuma ubanza ziyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya Basketball mu Rwanda “BK BNL 2020-2021”.

Izi kipe zitwaye neza mu mukino wa nyuma usoza umwaka w’imikino muri Basketball “BK BNL Playoffs 2020-2021” wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Ukwakira 2021. Ikipe ya REG BBC mu bagabo yatsinze Patriots BBC naho REG W BBC itsinda The Hoops mu bagore.

Mu bagabo, REG BBC iheruka igikombe cya shampiyona muri 2017 yitwaye neza itsinda Patriots BB amanota 66 kuri 63. Agace ka mbere REG BBC yatsinze Patriots BBC amanota 25 kuri 18, agace ka kabiri, Patriots BBC yatsinze amanota 11 ku 8 itsinda n’agace ka gatatu ku manota 19 kuri 18 mu gihe agace ka nyuma ka kane izi kipe zanganyije amanota 15-15.

Kapiteni wa REG BBC, Shyaka Olivier ni we witwaye neza aho yatsinze amanota 30 naho ku ruhande rwa Patriots BBC uwatsinze amanota menshi ni Gasana Kenneth (21).

Shyaka Olivier (ufite umupira), Kapiteni wa REG BBC
Nyuma y’uyu mukino, Shyaka yatangaje bishimye cyane kuba batsinze umukino wa mbere nubwo bitari byarangira kuko hari undi mukino. Yakomeje avuga ko ari intambwe nziza igana ku gikombe.

Kuba yatsinze amanota 30 mu mukino, Shyaka Olivier avuga ko bitamutunguye kuko yaje yiteguye gutanga imbaraga ze zose kungira ngo ikipe ye yitware neza.

Mu bagore, ikipe ya REG W BBC yitwaye neza itsinda The Hoops amanota 74 kuri 47. REG W BBC yatsinze uduce twose tw’uyu mukino ku manota 16-12, 17-11,17-13 na 24-11.

Umukinnyi wa REG W BBC, Akon Rose Paul Macuei ni we witwaye neza muri uyu mukino aho yatsinze amanota 20.

Akon Rose Paul Macuei (ufite umupira) watsindiye REG W BBC amanota menshi (20)
Umutoza mukuru w’ikipe ya REG W BBC, Mukaneza Esperance nyuma yo gutsinda umukino wa mbere ubaha amahirwe yo kwegukana igikombe cya mbere yatangaje ko umukino wari ukomeye kuko amakipe yatangiye asa n’ayatinyanye. Ati : “Abakinnyi banjye barushije ishyaka aba The Hoops tuyijya imbere mu manota birangira tuyitsinze.”

Abakinnyi ba REG W BBC nyuma yo gutsinda The Hoops
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 30 Ukwakira 2021 haraba umukino wa nyuma wa kabiri mu byiciro byombi aho ikipe ya The Hoops ikina na REG W BBC (16h30) mu bagore naho Patriots BBC ikine na REG BBC (19h00) mu bagabo. Mu gihe ikipe imwe izatsinda imikino ibiri izahita yegukana igikombe ariko ikipe imwe nitsinda umukino umwe n’indi igatsinda undi , ku Cyumweru taliki 31 Ukwakira 2021 hazaba umukino wa 3 kugira ngo hamenyekane ikipe itwaye igikombe.

Kapiteni w’ikipe ya REG BBC mu bagabo, Shyaka Olivier avuga ko mu mukino wa mbere hari udukosa bakoze mu bwugarizi ari byo byatumaga Patriots BBC ibashyikira mu manota. Ati : “Muri uyu mukino wa kabiri amakosa twakoze tugomba kuyakosora kuko turashaka igikombe, rero tugomba gutsinda uyu mukino wa kabiri nta bwo dushaka kugera ku mukino wa gatatu.”

Shyaka Olivier yanoneyeho gusaba abakunzi b’iyi kipe kubashyigikira nk’uko babikoze ku mukino wa mbere.

Umutoza mukuru wa REG W BBC, Mukaneza Esperance atangaza ko umukino wa kabiri bagomba kuwutsinda kuko ntibashaka gukina umukino wa gatatu. Akomeza avuga ko bashaka kwegukana igikombe kugira ngo bazajye mu mikino y’Akarere ka 5 bafite igikombe kandi banashaka kuzegukana n’igikombe cy’Akarere ka 5.

Imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu

Ikipe zasezerewe muri ½ mu bagore n’abagabo zigomba guhatanira umwanya wa gatatu. Iyi mikino biteganyijwe ko iba kuri uyu wa Gatandatu taliki 30 Ukwakira 2021 aho mu bagore, APR BBC ikina na IPRC Huye (12h30) naho mu bagabo, APR BBC ikine na IPRC Kigali (14h30). Iyi mikino yombi irabera muri Kigali Arena.

Abakunzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda n’abandi bifuza kureba iyi mikino nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 ndetse ko bafashe urukingo nibura doze 1.

REG W BBC 74-47 The Hoops

REG BBC 66-63 Patriots BBC

Taliki 30-10-2021

Umwanya wa Gatatu

APR BBC-IPRC Huye (Kigali Arena-12h30)

APR BBC-IPRC Kigali (Kigali Arena-14h30)

Umukino wa nyuma (2)

The Hoops-REG W BBC (Kigali Arena-16h30)

Patriots BBC-REG BBC (Kigali Arena-19h00)

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 ⁄ 1 =


IZASOMWE CYANE

To Top