Ikiraro cy’uburebure bwa metero 92 cyubatse ku mugezi wa Mwogo gihuza imirenge ya Kabagali muri Ruhango na Musange muri Nyamagabe, kije ari igisubizo ku baturage b’uturere twombi kuko kigiye kunoza imigenderanire n’ubuhahiranire.
Abaturage b’Umurenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango barashima uburyo icyo kiraro kigiye koroshya imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’abaturage b’Uturere twombi kuko byari bigoranye bakaba baciye ukubiri no kuvogera mu bishanga bajya cyangwa bava gusura imiryango no kurema isoko hakurya y’uwo mugezi.
Twagirumukiza Deo agira ati: “Dufite abavandimwe, dufite imiryango hakurya. Hari n’agasoko twajyaga tujyamo mu gasanteri ka Gasura. N’abo muri Nyamagabe bakunda kurema isoko rya Buhanda.
Iki kiraro rero kizoroshya urujya n’uruza ku mpande zombi kuko mu mvura uyu mugezi watwaraga n’abantu, ubu hehe n’impanuka zaterwaga nawo.”
Twagirimana Fidèle agira ati “Kabagali na Musange ni abaturanyi; turashyingirana tukanahahirana. Abantu bajyaga bambuka bibagoye bashaka gusura imiryango yabo bikabavuna. Kuko banatinyaga kwambuka igihe imvura yaguye kuko uruzi rwanabatwaraga rukabahitana, ariko ubu ntibizongera”.
Akomeza avuga ko icyo kiraro kije ari igisubizo ku migenderanire y’abaturage ba Ruhango na Nyamagabe; kuko wasangaga abantu bagombaga kujya kwambukira ku iteme ry’ahitwa i Gahengeri cyangwa irijya i Kirinda bikabasaba gukora nibura urugendo rw’amasaha abiri.”
Nzabandora Célestin avuga ko kitaruzura bagerageje no gushaka ubwato rimwe na rimwe bukagenda none ubu imbogamizi zose zigiye kuvanwaho.
Abaturage kandi bashima Leta cyane ku bw’iki gikorwa n’ibindi byose bagiye begerezwa birimo amazi, amashanyarazi, imihanda, n’ivuriro ry’ingoboka, bakagaragaza ko biteguye kubirinda bakaribungabungira umutekano kugira ngo bizarambe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Uwimana Fortunée, asaba abaturage kurinda ibikorwa remezo by’iterambere begerezwa harimo n’icyo kiraro. Ati: “Twifuza ko abaturage bamenya kurinda ibikorwa remezo bahabwa yaba ikiraro, amazi meza, amashanyarazi n’ibindi abakuru bakigisha abatoya.”
Imirimo yo kubaka icyo kiraro yatangiye ku itariki ya 11 Werurwe 2019, kikaba cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 53.535.350.
