Hirya no hino ku mihanda yo mu gihugu abapolIsi basigaye bifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga, haba mu gutahura abafite umuvuduko urengeje urugero, abatwaye basinze ndetse no kwandikira abafatiwe mu makosa.
Ku binyabiziga bitwara imizigo n’ibitwara abagenzi benshi, hashyizwemo utumashini tugena umuvuduko ntarengwa ari two speed governors mu cyongereza.
Abatwara ibinyabiziga bavuga ko iri koranabuhanga rigenda ritanga umusaruro n’ubwo hari ibyo basaba ko byanozwa
Umwe mubashoferi Habarugira Cyprien yemeza ko impanuka zagabanutse yagize ati;
”Imfu z’abagenzi n’abashoferi zaragabanutse kubera utugabanyamuvuduko. Iminywere y’ibinyabiziga nayo yaragabanutse kuko iyo imodoka ivuduka niko inywa mazout cyane. Imodoka zangirikaga benezo bagahomba, ibyo byose rero ni inyungu dukesha speed governor. Ikoranabuhanga hari ibindi byakemuye bijyanye no kwishyura amakosa wahaniwe. Reba na we kuva i Kigali ukaba wasubira i Rusizi kuzana ibyangombwa mu gihe wahaniwe aho i Rusizi. Ikoranabuhanga ryagabanyije umuruho umushoferi yahuraga nawo n’igihe yatakazaga. Ikindi kwishyura ni ukwifashisha ikoranabuhanga.”
Iri koranabuhanga ryo kugena umuvuduko w’ibinyabiziga ryafashije kugabanya impanuka ku gipimo cya 65%. Hashyizweho n’ikoranabuhanga ryorohereza abafatiwe mu makosa kwishyura bitabaye ngombwa ko basiga ibyangombwa byabo cg iby’ibinyabiziga ndetse hanashyirwaho camera zicunga imikoreshereze y’inzira nyabagendwa. Ibi byose umuvugizi wa Polisi ishami ry’umutekano wo mu muhanda SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi asobanura ko byakozwe hagamijwe korohereza abakoresha umuhanda.
Ikoranabuhanga kandi ngo ryagabanyije impaka hagati y’abatwara ibinyabiziga n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda, kuko ibikoresho byifashishwa byerekana amakosa yakozwe. Gusa ikibazo gisigaye ku makosa amwe n’amwe adafitiwe ikoranabuhanga ku buryo yemezwa n’umupolisi we ubwe. Kuva mu myaka 3 igikorwa cyo gushyira speed governors mu binyabiziga bitwara imizigo n’abantu benshi gitangijwe, magingo aya ngo kigeze ku gipimo cya 90% cyitabirwa.
