Ikoranabuhanga rimaze gutanga umusanzu ukomeye mu iterambere

Hashize imyaka 25 u Rwanda rwibohoye, hari byinshi rwagezeho mu iterambere, ikoranabuhanga n’itumanaho biri mu byashyizwemo imbaraga kugira ngo bifashe Igihugu gutera imbere no kugera ku ntego z’Icyerekezo 2020 ndetse ubu hatangiye ibiganiro birebana n’Icyerekezo 2050.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Politiki y’itumanaho n’ikoranabuhanga igamije gufasha umuturage gutera imbere, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rukaba rushinzwe kureba uburyo umuturage abona izo serivisi zaba iza Leta ndetse n’iz’abikorera kugira ngo zimugereho bitamugoye.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Umuyobozi Mukuru wa RURA Lt. Col. Patrick Nyirishema, yavuze ko muri iyo Politiki, uru Rwego rwashyizeho amabwiriza agenga imikorere kugira ngo serivisi ziboneke mu Gihugu hose kandi zitangwe neza.

Ati: “Kugeza ubu nibura 98% by’ingo z’Abanyarwanda zituye mu bice bibona izo serivisi kandi ziri ku giciro abaturage bashoboye”.

Yongeyeho ko ikindi kigamijwe ari ukureba icyafasha umuturage kugira imibereho myiza kurushaho ikoranabuhanga ribigizemo uruhare, rikamugirira akamaro mu mirimo ye ya buri munsi imuteza imbere, kandi n’uje agana u Rwanda izo serivisi zikamugeraho; yaba ari ushaka gushora imari, ushaka viza n’ibindi agasanga byose biteguye neza akishimira uko yakiriwe akazanagaruka.

ITERAMBERE RY’ITUMANAHO

Urwego rw’itumanaho ruhagaze neza; abantu babasha guhanahana amakuru, guhererekanya amafaranga bifashishije terefoni, bashobora gukoresha “internet” mu bucuruzi, ukeneye ibicuruzwa akabitumiza atagombye kuva aho ari, n’izindi serivisi zirimo izo gusaba ibyangombwa bitabaye ngombwa kujya gutonda imirongo ku bazitanga.

Ryateje imbere imitangire ya serivisi mu nzego zose zaba iz’ubuzima, uburezi, imiyoborere, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage.

Uwitwa Tuyishimire Emmanuel ni umucuruzi wo mu Karere ka Kicukiro yagize ati: “Ubu nkoresha konti yange yo muri banki ntavuye aho ndi, ukeneye ko mwoherereza amafaranga mpita mbikora ako kanya nkoresheje terefoni, ntibikiri ngombwa kugendana amafaranga menshi mu ntoki ngo barinde banayakwiba cyangwa ngo uyate, kuko no guhaha, kugura umuriro, kwishyura amazi, kumenyekanisha imisoro, kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi byinshi, ukoresha ikoranabuhanga”.

Nyirahakizimana Françoise ni umucuruzi w’inyongeramusaruro mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo, avuga ko ikoranabuhanga rimaze kugera mu nzego zose; abahinzi hamwe n’abacuruza inyongeramusaruro na bo batasigaye inyuma, bashyiriweho uburyo bubafasha kwizigamira no kugura inyongeramusaruro bakoresheje terefoni.

Yagize ati: “Ubu umuhinzi akoresha konti ye atagombye gukora ingendo ngo atakaze igihe, amafaranga yose abonye abasha kuyazigama, yakenera kugura inyongeramusaruro n’ imbuto akazigura yaragwiriye, natwe kandi ni ryo dukoresha dushaka kurangura”.

Akomeza avuga ko hari n’andi makuru umuhinzi abona kuri terefoni ye arebana n’iteganyagihe akamufasha gutegura neza imirimo y’ubuhinzi.

Uretse mu rwego rw’abikorera no mu nzego za Leta ikoranabuhanga ryahinduye byinshi mu mitangire ya serivisi.Munyaneza Eric Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mubuga, mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, avuga ko ubu bafite terefoni zigezweho (SmartPhones) kandi hari serivisi nyinshi baha abaturage bazifashishije.

Yagize ati: “Hari nka serivisi dutanga ku kagari zijyane no guhindura amakuru y’ibyiciro by’ubudehe, nk’iyo umuryango wungutse umuntu cyangwa ari umuryango mushya uvutse tubikora twifashishije terefoni na “internet”, navuga kandi ko hari n’imbuga nkoranyambaga duhuriraho n’abandi bakozi bagenzi bacu zidufasha gusangira amakuru ajyanye n’akazi kacu ka buri munsi, uhuye n’imbogamizi cyangwa hari ikintu adasobanukiwe akaba yabaza bagenzi be”.

Hakozwe byinshi mu kugabanya ibiciro by’itumanaho

Umuyobozi Mukuru wa RURA Lt. Col. Patrick Nyirishema, yagize ati: “ Hari byinshi byakozwe kugira ngo ibiciro bishobore kumanuka, kuko ibyo dufite uyu munsi cyane cyane ibyo kuri internet byagabanutse ku rugero rwa 90% mu myaka mike ishize”.

Yakomeje asobanura ko mu myaka yashize ibiciro bya “Internet” yihuta ya “4G” byari hejuru ariko ubu byaragabanutse biri ku rwego rumwe n’ibya “3G”.

Ibiciro byo guhamagara na byo byaragabanutse kuko ubu kompanyi z’itumanaho zashyizeho uburyo butandukanye bufasha abantu kugura iminota myinshi yo guhamagara (Packs) ku mafaranga make, buri wese agahitamo akurikije ubushobozi bwe.

Ati: “Iyo turebye mu Rwanda, usanga ibiciro biri hasi ugereranyije n’ibindi ibihugu duturanye, no muri Afurika turi mu bihugu bya mbere bifite ibiciro biri hasi”.

Avuga ko ibi byose byagezweho bitewe n’ingamba n’amabwiriza byashyizweho binyuze mu mikoranire ya RURA n’izindi nzego zishinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho mu Gihugu.

IKORANABUHANGA MURI SERIVISI ZO GUTWARA ABANTU N’IBINTU

Mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu na ho ikoranabuhanga rimaze guhindura byinshi, hari ibibazo byinshi ryakemuye, rizana inyungu ku bagenzi no ku bashoye imari muri serivisi zo gutwara abantu n’ibintu.

Umuyobozi Mukuru wa RURA Lt.Col. Patrick Nyirishema yagarutse ku buryo bukoreshwa mu Mujyi wa Kigali bwo kwishyura ingendo hakoreshejwe amakarita y’ikoranabuhanga (Tap&Go) na za mubazi zikomeje gushyirwa kuri moto (Tap&Pay) no mu modoka nto zitwara abagenzi za “Taxi Voiture” (YegoCabs), umugenzi akishyura akurikije urugendo yakoze.

Iri koranabuhanga rinifashishwa mu kumenya aho ikinyabiziga giherereye (GPS) igihe bibaye ngombwa mu rwego rw’umutekano. Gutanga amatike y’ingendo zerekeza mu bindi bice by’Igihugu na ho hakoreshwa imashini.

Avuga ko nubwo hari abatarahise bumva neza ibijyanye n’izi mpinduka, ariko ubu abenshi bamaze gusobanukirwa inyungu zirimo.

Lt.Col. Patrick Nyirishema yagize ati: “ Ari abafite kompanyi zitwara abagenzi barabyishimiye kuko bibafasha gukora igenamigambi rihamye, bakabona inguzanyo mu mabanki ku buryo bworoshye, abagenzi na bo babonye inyungu zirimo kuko serivisi zirihuta, abajya mu ntara bashobora no gukatisha amatike batagombye kujya aho kompanyi zikorera”.

Ikoranabuhanga ryabafashije kunoza imicungire y’amafaranga

Habanabakize Emmanuel Umuyobozi wa KBS (Kigali Bus Services), imwe muri kompanyi zishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali, ashimangira ko ikoranabuhanga ryabafashije mu igenamigambi.

Yagize ati: “ Kwishyura ingendo hakoreshejwe ikarita byatumye tubasha kugira igenamigambi rihamye, ubundi amafaranga yanyuraga mu ntoki z’abantu benshi kuyacunga ntibyari byoroshye”.

Yongeyeho ati: “Ubu tubona imibare y’uko imodoka yakoze, tubasha kugenzura amafaranga yinjiye ku munsi. Amafaranga yacaga hagati y’abantu babiri; umushoferi na komvwayeri, ibyo byatumaga kompanyi ishobora kubura umusaruro ugera kuri 40%”.

Yakomeje avuga ko buriya buryo bwanakemuye ikibazo k’ihindagurika ry’ibiciro by’ingendo, kuko mbere wasangaga hari aho abagenzi babaciye menshi cyangwa make, rimwe na rimwe ntibumvikane n’abakomvwayeri ku bijyanye no kubagarurira.

Ati: “Ubu umugenzi akoza ikarita ku mashini hakavaho amafaranga y’urugendo. Umushoferi na we yoroherejwe mu kazi kuko icyo akora ni ugutwara abagenzi mu gihe mbere yarebaga n’iby’amafaranga rimwe na rimwe ugasanga yahombye cyangwa se bayamwibye, bikaba ngombwa ko tuyamukata, ariko ubu nta rwikekwe rukiba hagati yacu”.

Agaragaza kandi ko ririya koranabuhanga rifite n’uburyo butuma babasha gukurikirana imodoka zabo aho ziri gukorera (GPS) n’aho zigeze.

Abagenzi na bo bagaragaza ko bishimiye iri terambere, umwe muri bo witwa Muhirwa Daniel utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, yagize ati: “Nkunda gukora ingendo hano mu Mujyi wa Kigali, kwishyura dukoresheje ikoranabuhanga harimo inyungu kuko mbere hari igihe byatezaga ubwumvikane buke hagati y’umugenzi na komvwayeri, tumaze kubona ko ari byiza, tubasha guteganyiriza ingendo kandi ni n’inyungu ku Gihugu kuko imisoro itangwa neza”.

Abashoferi bishimira ko akazi kabo kagenda neza kubera ikoranabuhanga.

Ngizwenayo Fiacre ni umushoferi, ubwo yari muri gare yo mu Mujyi wa Kigali ategereje ko imodoka ye yuzura, yagize ati: “Ntitugishwana n’abagenzi cyangwa ngo usange tubarwanira n’abandi bashoferi tugeze ku cyapa, ubu umugenzi ashyira amafaranga ye ku ikarita akaza akishyura, imodoka na zo ziba zitonze umurongo iyuzuye ikagenda hakajyaho indi”.

Umunyana Sharon ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanisha muri kompanyi ya AC Group Ltd yatangijeTap&Go, avuga ko ubu buryo bwashyiriweho gufasha umugenzi na kompanyi zitwara abagenzi.

Ati: “Ku mugenzi bwakemuye ibibazo byavukaga mu kwishyura aho wasangaga rimwe na rimwe habuze ayo kumugarurira, byagabanyije umwanya yamaraga yishyura n’uwo yamaraga ategereje imodoka. Kuri kompanyi zitwara abagenzi byaragoranaga kumenya amafaranga zinjije, rimwe na rimwe akanabura kubera guca mu ntoki nyinshi mbere y’uko agera kuri kompanyi”.

Avuga ko kugeza ubu bamaze gutanga amakarita yifashishwa mu kwishyura ingendo agera kuri 1.600.000. Barimo no kugerageza uburyo bwo gushyira amafaranga ku ikarita hakoreshejwe terefoni.

Ikoreshwa rya mubazi kuri moto na “Taxi Voiture”

Rurangwa Theoneste atwara “Taxi Voiture”, yagize ati: “Aho haziye ikoranabuhanga inyungu zariyongereye, ubu noneho ubona ko ibiciro by’ingendo n’ibya lisansi bijya guhura”.

Nsabimana Joseph we atwara abagenzi kuri moto, avuga ko ikoranabuhanga rituma bakoresha igihe neza bakanacunga neza amafaranga bakoreye.

Ati: “Dukoresha igihe neza, kandi rituma tudasesagura amafaranga, ayo abagenzi bishyuye sinyabona uwo munsi ngo nyatahane, burya iyo umuntu abona amafaranga ako kanya aba ataranatekereza icyo agomba kuyakoresha, ariko iyo uzi ko hari ahantu ugomba kujya kuyafata, uba wateguye igikorwa gifatika uyakoresha”.

Hashyizwe “internet” mu modoka zitwara abagenzi

Uretse serivisi zo kwishyura ingendo, imodoka zitwara abagenzi zashyizwemo na “internet”.

Mugabe Irenée ni umunyeshuri wiga muri Kaminuza, avuga ko akenera “internet” kenshi kuko imufasha gukora ubushakashatsi bujyanye n’amasomo yiga, ajya yifashisha n’iyo mu modoka avuye ku ishuri.

Ati: “Hari igihe iyo naguze ishira ntarangije gukora ibyo nagombaga gukora, nk’iyo ntashye nkoresha iya hano muri gare kuko n’iyo utarinjira mu modoka uba uyibona neza nta kibazo”.

Umuyobozi Mukuru wa RURA Lt.Col. Patrick Nyirishema avuga ko ikoranabuhanga ryagize uruhare mu kunoza imitangire ya serivisi kandi n’imisoro itangwa neza.

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 + 26 =


IZASOMWE CYANE

To Top