Imbuto Foundation yabakanguriwe gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakanguriwe na ‘Imbuto Foundation’ kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda zitateguwe mu bangavu, kuko ari bimwe mu bibangamira imibereho myiza y’umuryango nyarwanda.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’umuryango ‘Imbuto Foundation’ muri gahunda yiswe ‘Baho Neza’, ahatanzwe ubutumwa bwibanze ku kurwanya no gukumira inda ziterwa abangavu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwibutsa abatanga amakuru na serivisi z’ubuzima kuzirikana abafite ubumuga.

Hélène Mukamurara Rutamu wari uhagarariye ‘Imbuto Foundation’, mu butumwa yatanze yagize ati “Turasaba ubufatanye mu kurwanya ihohorerwa rishingiye ku gitsina, kubaho neza birashoboka umuntu wese abiharaniye. Twaje kujya inama ngo tuboneze urubyaro tubyare abo dushoboye kurera, ikindi tubasaba ni ugukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abangavu.”

Yakomeje agira ati “Abagize ibyago tubashishikariza kwihutira ku ‘Isange One Stop Center’ babafashe kubakorera ubutabazi bw’ibanze, yaba kubaha imiti ibarinda kwandura icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Turasaba abanyarwanda bose kubigira ibyabo bakarwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose by’umwihariko irishingiye ku gitsina nk’uko Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame abidusaba we watangije iyi gahunda, tumufashe, tumushyigikire twubake imiryango izira ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kugira ngo tugire ubuzima burambye.”

Habarugira Wensislass, umukozi w’akarere ka Rusizi muri serivise ya ‘One Stop Center’ yashimye cyane umuryango ‘Imbuto Foundation’ washyizeho ubu bukangurambaga bwa Baho Neza, kuko buzagira uruhare rukomeye mu guca burundu ikibazo k’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati “Turashima Nyakubahwa Jeannette Kagame washyizeho iyi gahunda ya Baho neza, abana barigishwa, ababyeyi, abagabo twese uko dukwiye kwitwara tukubaka ubuzima bwiza. Kurwanya ihohoterwa si igikorwa umuntu yageraho ari umwe, ni yo mpamvu tugomba gufatanya tukimakaza ibiganiro mu miryango abana bagahabwa uburere bwiza n’ababyeyi babo.

Ibyo kandi bizagerwaho ari uko tuzamuye imyumvire ikiri hasi mu karere kacu yo kubyara bake dushoboye kurera, tugiye gukomeza ubu bukangurambaga nk’akarere kugira ngo abantu babyumve bave mu bujiji bwo kutaboneza urubyaro.”

Abaturage b’umurenge wa Muganza bagaragaje ko ubu bukangurambaga bwabazamuye imyumvire ku bijyanye no kurwanya ihohotera n’ibindi bibazo bishobora kubuza ituze umuryango.

Uwanyirigira Pacifique utuye mu murenge wa Muganza mu kagari ka Gakoni, yagize ati “Hari byinshi nkuye muri ubu bukangurambaga, twigishijwe inzira twakoresha tugatanga amakuru y’abahohotera abana bacu.

Uyu murenge ukunze kubamo ibibazo nk’ibi aho abangavu bacu batwara inda imburagihe, bikatubabaza ariko dutahanye isomo ko tuzajya tubashyikiriza ubutabera bagahanwa, ikindi nkuyemo ni uko tugiye kuboneza urubyaro tukabishihikariza n’abandi ku buryo mu myaka izaza tuzaba turi intangarugero mu gihugu mu kuboneza urubyaro.”

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 + 25 =


IZASOMWE CYANE

To Top