IMF yashimye uko u Rwanda rucunga ubukungu bwarwo imbere no hanze

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye mu biro bye umuyobozi mushya uhagarariye Ikigega Mpuzamahanga k’Imari (IMF) mu bihugu 24 by’Afurika harimo n’u Rwanda, Mohamed Lamine Raghani, baganira ku mikoranire hagati y’u Rwanda na IMF, ndetse rushimirwa n’uburyo rugenda rubungabunga ubukungu bwarwo imbere mu gihugu no hanze.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel nk’umwe mu bitabiriye ibyo biganiro, avuga ko IMF ishima uko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ku gipimo cyo hejuru, igashimira uburyo rugerageza gucunga agaciro k’ifaranga n’ibiciro muri rusange.

Agira ati: “U Rwanda rwanashimwe uburyo rukomeza kuzamura umusaruro uturuka imbere mu gihugu binyuze mu misoro n’ubundi buryo butari imisoro ku buryo rugenda rwihaza mu ngengo y’imari. Muri iyi myaka 3 iri imbere nabwo harimo kureba uburyo tuzakomeza kuzamura ubushobozi bw’imbere kugira ngo imyenda tuvana hanze u Rwanda rube rwabasha kuyishyura bitagombeye gushyira igihugu mu bibazo.”

Dr. Ndagijimana atangaza ko IMF ubusanzwe ifasha u Rwanda mu gucunga ubukungu bw’igihugu cyane cyane ibijyanye n’ifaranga, ubukungu muri rusange n’ibijyanye no gukora ibishoboka kugira ngo ubukungu bukomeze kuzamuka kandi budahungabana mu rwego rw’ibiciro.

Agira ati: “Banagarutse kuri gahunda nshyashya twumvikanye n’icyo kigega IMF yemejwe mu kwezi kwa Kamena 2019, ikaba ari gahunda tuzakorana mu myaka itatu iri imbere kugeza muri 2022.”

Dr. Ndagijimana avuga ko imikoranire hagati y’u Rwanda na IMF isanzwe ihagaze neza ari na cyo uwo muyobozi yaje gushimira kuko muri gahunda yemeranyijweho muri Kamena 2019 harimo no gusuzuma porogaramu yabanje mu myaka 3 uko yashyizwe mu bikorwa kandi akaba ahamya ko yabashije gushyirwa mu bikorwa ku buryo bw’intangarugero, abizeza ko no muri iyi myaka 3 ikurikiyeho na yo bazayikoranamo neza.

Dr. Ndagijimana avuga ko nta cyuho IMF yabonye ku Rwanda mu byerekeranye n’ubukungu kuko rukomeje kuzamura cyane imari ituruka imbere mu gihugu, hakabamo gukomeza gucunga neza inguzanyo ku buryo rutarenza igipimo cyumvikanyweho, hakabamo gucunga ubukungu ngo budahungabana ndetse no gufata ingamba iyo hari impamvu ziturutse hanze y’igihugu nk’ibiciro bya peterori bikazamuka ndetse n’ibiciro by’ibitumizwa mu mahanga bikagwa kandi byagaragaye ko u Rwanda rwabyifashemo neza mu myaka ishize.

Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga k’Imari muri ibyo bihugu harimo n’u Rwanda, Mohamed Lamine Raghani, avuga ko ibiganiro ku mpande zombi byagarutse ku mikoranire y’u Rwanda na IMF ku bijyanye na gahunda icyo kigega cyazateramo inkunga n’uburyo byazakorwamo.

Ashima uburyo ibiganiro byagenze kandi ashima uko imikoranire yagenze mu myaka ishize ndetse yizeza ubufasha mu gukomeza kuzamura ubukungu bw’u Rwanda mu gihe kiri imbere.

Mohamed nta mushinga wihariye agaragaza ko IMF ashimangira ko bazashyira ingufu mu gushyigikira politiki z’ubukungu ziteganyijwe gushyirwa mu bikorwa ndetse no gushyigikira abafatanyabikorwa basanzwe bagira uruhare mu guteza imbere u Rwanda barimo Banki y’Isi mu rwego rwo kuborohereza muri uwo murongo.

Kugeza ubu u Rwanda ku bijyanye n’inguzanyo rufata hanze hagereranyijwe n’umusaruro mbumbe (GDP), igipimo ntarengwa kingana na 55% bya GDP rukaba ruri hafi 30% kandi haracyari ubwinyagamburiro buhagije.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 ⁄ 9 =


IZASOMWE CYANE

To Top