Urubyiruko

Imihigo y’urubyiruko rwahawe amahirwe yo kuminuza mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Hagamijwe gutoza abari kubyiruka kugira umuco wo kubungabunga ibidukikije no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, bashyiriweho amahirwe yo gusaba kurihirwa amashuri ibizwi nka Scholarship.

Bamwe mu batsindiye ayo mahirwe batangiye kwiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya IPRC Kitabi mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko bafite umuhigo zo guteza imbere ibidukikije mu Rwanda.

Nambajimana Bernadette ati “Niga mu ishami ry’ubukerarugendo kandi kuba naragize amahirwe yo kuza kubyiga nkabona umushinga undihira, bizanteza imbere kuko nshobora kuzahabwa akazi ko kuyobora ba mukurarugendo cyangwa nanjye nkakihangira.”

Nizeyimana Theogene wiga mu ushami ryo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, yavuze ko yari asanzwe aba mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari Umuvumvu ariko atabifitiye ubumenyi kuko nta bushobozi yari afite bwo kwirihira Kaminuza ngo ajye kubyiga.

Ati “Nindangiza kwiga nzakora ubuvumvu bw’umwuga niteze imbere nteze n’igihugu imbere kuko nzaba mbifitiye ubumenyi buhagije.”

Umushinga wo gufasha urwo rubyiruko ukorwa n’umuryango Biocoor ubungabunaga urusobe rw’ibinyabuzima ukanateza imbere abaturage ku bufatanye Trocaire na JOA.

Umushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango Biocoor, Imanishimwe Ange, yavuze ko gahunda yo gufasha urubyiruko kuminuza bayitangiye muri uyu mwaka kandi izakomeza.

Ati “Ni gahunda twatangiye muri uyu mwaka ku bufatanye na JOA na Trocaire aho ku ikubitiro twatangiriye ku banyeshuri batandatu ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, tuzabarihira imyaka itatu.”

Yavuze ko akenshi usanga gufasha abantu kwiga (scholarship) bikorwa na Leta cyangwa abaterankunga bo mu bihugu by’amahanga, ariko na bo nk’urubyiruko rw’u Rwanda biyemeje kugera kuri iyo ntego yo kurihira abanyeshuri muri Kaminuza.

Umuhuzabikorwa w’uwo mushinga, Umuhire Marie Louise, yasabye abanyeshuri bahabwa ayo mahirwe yo kwiga kuzayabyaza umusaruro kandi bagafasha n’abaturage kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima bahereye aho batuye.

Umushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango Biocoor, Imanishimwe Ange, yavuze ko gahunda yo gufasha urubyiruko kuminuza bayitangiye muri uyu mwaka kandi izakomeza

Umuhuzabikorwa w’uwo mushinga, Umuhire Marie Louise, yasabye abanyeshuri bahabwa ayo mahirwe yo kwiga kuzayabyaza umusaruro kandi bagafasha n’abaturage kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima

Abahawe amahirwe yo kuminuza mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biga muri IPRC Kitabi

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
44 ⁄ 22 =


IZASOMWE CYANE

To Top