Imikino y’igikombe cy’Ubutwari yimuriwe kuri Stade Amahoro

Imikino y’umunsi wa gatatu w’igikombe cy’Ubutwari iteganyijwe tariki ya 01 Gashyantare 2020 ari na yo mikino ya nyuma, yimuriwe kuri Stade nkuru y’igihugu Stade Amahoro i Remera.

Imikino y’umunsi wa gatatu w’igikombe cy’Ubutwari iteganyijwe tariki ya 01 Gashyantare 2020 ari na yo mikino ya nyuma, yimuriwe kuri Stade nkuru y’igihugu Stade Amahoro I Remera.

Mu gihe imikino y’umunsi wa mbere n’uwa kabiri mu mupira w’amaguru yari yabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, Umunsi wa gatatu w’iyi mikino izaba hizihizwa n’umunsi mukuru w’intwali yashyizwe kuri stade Amahoro ahateganyijwe n’ibirori bitandukanye byo kwizihiza uyu munsi.

Dore uko gahunda y’imikino iteye

Mukura VS vs Police FC (Kigali Stadium, 15h30)
Kiyovu SC vs APR FC (Kigali Stadium, 18:00)

APR FC irakoza imitwe y’intoki ku gikombe yaba itwaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

1. APR FC imikino 2 amanota 6 izigamye ibitego 3
2. Kiyovu Sports Imikino 2 amanota 3 izigamye igitego 1
3. Police FC imikino 2 amanota 3, nta gitego izigamye nta n’umwenda
4. Mukura VS amanota 0 umwenda w’ibitego 4

APR FC inafite iki gikombe cy’umwaka ushize, ubu imaze kugwiza amanota atandatu mu mikino y’Ubutwari 2020. Iyi kipe ya APR FC kuri ubu irasabwa nibura kunganya umukino bafitanye na SC Kiyovu ku wa gatandatu kugira ngo iyi kipe yisubize igikombe cy’Ubutwari.

APR FC yagwije iyi mibare nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 52 w’umukino wakinwaga kuri uyu wa kabiri ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa kabiri w’irushanwa ry’uyu mwaka.

APR FC yahise igira amanota atandatu (6) ikaba izigamye ibitego bitatu (3) kuko yatsinze Mukura VS ibitego 3-1 tarki 25 Mutarama 2020.

Police FC yatsinzwe na APR FC igatakaza amanota atatu, ifite amanota atatu yakuye mu mukino yatsinzemo SC Kiyovu ibitego 2-1. Kuri ubu Police FC nta gitego izigamye ndetse nta n’ideni ifite.

Kugira ngo Police FC itware igikombe cy’Ubutwari 2020 irasabwa gutsinda Mukura VS ibitego biri hejuru ya bitatu (3) ariko bikaba byahura n’uko APR FC yaba yatsinzwe na Kiyovu Sport.

Kiyovu Sport iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu (3) ikaba izigamye igitego kimwe (1) kuko yatangiye itsindwa na Police FC ibitego 2-1. Gusa Kiyovu SC yaje kunyagira Mukura VS ibitego 4-2 bityo izigama igitego 1-0.

Kugira ngo Kiyovu Sport itware igikombe cy’Ubutwari 2020, irasabwa gutsinda APR FC ibitego biri hejuru ya bitatu (3) cyangwa ikaba yayitsinda ikinyuranyo cya bitatu (3-0, 6-3…) bakaba bakizwa na penaliti. Gusa ibi byagira umumaro mu gihe Police FC yaba yananiwe gutsinda Mukura VS ibitego biri hejuru ya bitatu.

Mukura VS iri ku mwanya wa kane (wa nyuma) n’umwenda w’ibitego bine kuko yatangiye itsindwa na APR FC ibitego 3-1, itsindwa na SC Kiyovu ibitego 4-2. Mukura Victory Sport nta nota. Mu mibare y’abatwara igikombe ntabwo irimo ahubwo izaba ikina iyi mikino yirinda kurangiza ku mwanya wa nyuma.

Ibiciro byo kwinjira kuri iyi mikino

Ahasigaye hose 2000 Frw
Ahatwikiriye 5000 Frw
Mu myanya y’icyubahiro (VIP) 20,000Frw.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 14 =


IZASOMWE CYANE

To Top