Ikigo cy’igihuhu gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda kiraburira Abanyarwanda kwitondera ibi bihe by’imvura kuko ngo ibipimo bigaragaza ko imvura nyinshi igiye gukomeza kugwa kugeza mu kwezi kwa Gicurasi 2020.
Aimable Gahigi umuyobozi w’iki kigo, avuga ko muri uku kwezi kwa Werurwe biteganyijwe ko imvura nyinshi izagwa mu mujyi wa Kigali no mu zindi ntara zitandukanye nko mu turere twa Gicumbi, Rwamagana, Kayonza, Nyagatare n’igice cy’amajyaruguru.
Aimable kandi avuga ko ibi bitavuze ko ahandi itazahagera, ariko ngo hariya havuzwe niho hateganyijwe imvura nyinshi ugeraranyije n’ahandi mu gihugu kandi ngo ikazakomeza kugaragara ari nyinshi kugeza mu kwezi kwa Gicurasi.
Mu mezi atatu ashize mu gihugu hose, abantu 60 bamaze kwicwa n’imvura, inzu zigera kuri 900 zirasenyuka burundu, mu gihe hegitari zisaga ibihumbi bibiri zarengewe n’amazi n’imyaka ikangirika.
Mu kiganiro Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Mutarama 2020, yatangaje ko bagiye kwimura ku ngufu imiryango igera ku 1,500 ituye ahegereye ibishanga n’ahandi hateje akaga mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo no kwirinda ko bakomeza kugirwaho ingaruka n’ibi biza by’imvura.
Ibi kandi nibyo bishimangirwa na Pudence Rubingisa umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, uvuga ko mu gihe gishize imiryango igera ku 6,000 yimuwe ivanwa mu bishanga no mu manegeka aho yari ituye, none n’ubu indi igera ku 1,500 ikaba igomba kwimurwa mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’ibiza bivuye kuri iyi mvura iteganyijwe.
Biteganyijwe ko abazimurwa ari abaherereye Mpazi (hagati ya Kimisagara na Gitega), Mulindi (mu murenge wa Nyarugunga), Rwampala, Kangondo zombi na Kibiraro (ahazwi nko muri Bannyahe).
