Imiryango mpuzamahanga u Rwanda rubamo irumariye iki?

Leta y’u Rwanda iratangaza ko ikomeje kureba inyungu igihugu kivana mu miryango itandukanye kibarizwamo mu rwego rwo kwirinda gutanga imisanzu mu miryango itagifitiye akamaro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yemeza ko ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’u Rwanda rurimo bitararangiza gutanga umusanzu wabyo, ibintu abenshi bemeza ko ibi bibangamiye imikorere y’uyu muryango.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, avuga ko u Rwanda nta birarane by’imisanzu y’imyaka yashize ariko muri uyu mwaka ntiruratanga na 20% mu gihe hari ibihugu bifite n’ibirarane by’imyaka yashize.

Abasesenguzi mu by’ubukungu basanga gutinda gutanga umusanzu kw’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ari intandaro yo kudindira kw’imwe mu mushinga ihuriweho n’ibihugu byo mu karere.

Gahamanyi Isidore, umusesenguzi ukurikiranira hafi imikorere y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba asanga ikibazo gishingiye ku kwibumbira mu miryango myinshi aho avuga ko hari n’ibihugu bihurira mu miryango itandukanye kandi yose isaba imisanzu.

Kuri iyi ngingo yo kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu byibumbiye mu miryango myinshi yose isaba umusanzu, Nduhungirehe avuga ko ubu u Rwanda rwatangiye kureba inyungu igihugu kivana mu miryango itandukanye kibarizwamo mu rwego rwo kwirinda gutanga imisanzu mu miryango itagifitiye akamaro.

Mu mategeko EAC harimo ingingo igaragaza ko igihugu kitishyuye imisanzu ku gihe, iyo kirengeje amezi 18 gishobora gufatirwa ibihano harimo no guhagarikwa.

Gusa izi ngamba ntizirashyirwa mu bikorwa na rimwe n’ubwo hari ibihugu bifite ibirarane byinshi  by’imisanzu muri uyu muryango.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
3 + 27 =


IZASOMWE CYANE

To Top