Imiyoborere mibi iri mu bitera ubuhezanguni – Antonio Guterres

Mu nama yo kurwanya iterabwoba iri kubera i Nairobi muri Kenya, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU), Antonio Guterres, yavuze ku mpamvu zinyuranye avuga ko zitera iterabwoba.

Yavuze ko nubwo ubuhezanguni – ari nabwo bushyira ku iterabwoba – atari ikintu cyahabwa ishingiro, ariko isi igomba kumenya ko butava ku busa.

Bwana Guterres yavuze ko gukoresha nabi ubutegetsi ndetse n’ibikorwa by’ubugome n’urugomo biri mu bitera iterabwoba.

Yemeza kandi ko ibikorwa bihutaza uburenganzira bwa muntu hamwe n’imiyoborere mibi ari byo bitera abantu ubuhezanguni.

Ibihugu byose by’ibinyamuryango bya ONU byatumiwe muri iyi nama yo kuganira uko byarwanya iterabwo ku isi.

Abarwanya ubutegetsi mu bihugu binyuranye bakunze gushinjwa iterabwoba, nabo bagashinja ubutegetsi imiyoborere mibi no guhutaza uburenganzira bwa muntu.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 + 7 =


IZASOMWE CYANE

To Top