Imodoka ifite plaque 907 E yakoze impanuka abayirimo bahasiga ubuzima

Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mwendo mu Kagari ka Gafunzo habereye impanuka yabaye ahagana saa tatu n’igice ku cyumweru tariki 02 Kamena 2019, igwamo abantu batandatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Emmanuel Ntivuguruzwa, avuga ko iyo mpanuka yabereye mu muhanda Kirengeri – Gafunzo, aho imodoka y’ivatiri Benz yavaga mu Byimana yerekeza i Gafunzo, yaguye mu mugezi wa Ruhondo irarengerwa.

Birakekwa ko umushoferi yanyuze muri ako gahanda kari gasanzwe kariho ikiraro gica hejuru y’umugezi, ariko atazi ko bagishenye bakubaka ikindi ku ruhande.

Abaguye muri iyo mpanuka ni abagabo batatu n’abagore batatu. Batanu muri bo, ibyangombwa bari bafite (indangamuntu) bigaragaza ko ari uwitwa Habumugisha Joseph ufite indangamuntu yatangiwe muri Kicukiro/Kagarama.

Hari undi witwa Niyomwungeri Theogene ufite ibyangombwa byatangiwe muri Nyarugenge muri Kigali, hakaba na Kanyandekwe Michel w’imyaka 31 y’amavuko ufite ibyangombwa byatangiwe muri Nyarugenge i Kigali akaba ari na we wari utwaye iyo modoka.

Mu bandi baguye muri iyo mpanuka barimo uwitwa Mukarubuga Ereda w’imyaka 54 y’amavuko ufite ibyangombwa byatangiwe i Kinazi muri Huye, na Dushimimana Thereza wafatiye indangamuntu i Bweramama muri Ruhango. Uwa gatandatu we ntiyahise amenyekana, bikaba bivugwa ko bari bagiye gusura inshuti zabo.

Imirambo y’abaguye muri iyo mpanuka yahise ijyanwa ku bitaro bya Gitwe. Polisi n’ingabo n’abaturage na bo bahageze baratabara, bafatanyije na sosiyete y’ubwubatsi, Fair Construction, yazanye imashini, muri ubwo butabazi bwo gushaka uko imodoka yavanwa mu mazi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 − 4 =


IZASOMWE CYANE

To Top