Imodoka zikoresha amashanyarazi ziri guteranyirizwa mu Rwanda

Uruganda ruteranya imodoka mu Rwanda rwa Volkswagen kuri uyu wa Kabiri rwatangiye ku mugaragaro gahunda yo guteranya no gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi. Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko izi modoka zizajya zitwarwa n’abashoferi bahuguwe n’icyo kigo gusa ku ikubitiro.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika uru ruganda rwa Volkswagen ruzanyemo izi modoka zarwo zikoresha amashanyarazi.

Micaëla Rugwizangonga uyobora uruganda rwa Volkswagen  mu Rwanda avuga ko ku ikubitiro izi modoka zitazagurishwa ahubwo zizakora mu mushinga wa MOVE wo gutwara abantu bakishyurira urugendo ku biciro bigenwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni umushingaVolkswagen izakoranamo n’ikindi kigo cy’Abadage cya SIEMENS. Ubuyobozi bwa VW bukagaragaza ko bukomeje guhugura abashoferi bazajya batwara izo modoka.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko imiterere y’ubucuruzi bateganyirije u Rwanda ahanini ari ugukodesha imodoka ku bakeneye ko zibatwara bikozwe n’abashoferi ba VW. imibare yatangajwe na Micaëla Rugwizangonga  yerekana ko baherutse gushyira imodoka zisaga 200 mu mihanda ya Kigali zikaba zitwara byibura abagenzi basaga ibihumbi 30 aho ku munsi ngo bakora byibura ingendo ibihumbi 13.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 ⁄ 5 =


IZASOMWE CYANE

To Top