Impamyabumenyi zikorewe mu Rwanda zagabanyirije REB umutwaro

Gutanga impamyabumenyi (diplomes) zikorewe mu Rwanda ni umwe mu migiho ikomeye Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) kesheje mu mwaka wa 2018.

Uyu muhigo wagize uruhare mu kugabanya ikiguzi cyagendaga ku mpamyabumenyi n’igihe byatwaraga ngo zibe zabnetse.

Kwikorera impamyabumenyi byafashije gukuraho ikibazo cy’abanyeshuri bari bamaze imyaka irenga 10 barabuze impamyabumenyi zabo, kubera ko izabaga zarabonetsemo ikosa zagombaga gukosorerwa mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr. Ndayambaje Irénée, yatangarije Imvaho Nshya ko iki cyari ikifuzo gishimangira gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Byanafashije ariko mu bijyanye no kubungabunga amafaranga ava mu gihugu yabaga ari menshi ugereranyije n’ayo bitwara iyo “diplomes” zikorewe mu Rwanda.

Dr. Ndayambaje yagize ati: “Navuga ko ari igikorwa gikomeye cyane twagezeho mu mwaka ushize wa 2018. Birumvikana ko igihe byafataga kugira ngo abanyeshuri babone impamyabumenyi cyabaye gito cyane gishoboka kandi byakuyeho amafaranga twajyanaga mu mahanga, n’igiciro byasabaga cyaragabanyutse.”

Impamyabumenyi zatangwaga mbere ya 2017 zose zacapirwaga i Burayi kugeza ubwo tariki 28 Kanama 2018 iz’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye umwaka wa 2017 n’ibirarane byo guhera mu mwaka wa 2008 zakorerwaga mu Rwanda.

Dr. Ndayambaje yakomeje ahamya ko gucapira “diplome” mu mahanga byashoboraga gutwara imyaka myinshi ariko aho byatangiye gukorerwa mu Rwanda zigiye kujya ziboneka ku gihe.

Yakomeje agira ati: “Byatwaraga imyaka myinshi kandi hagira n’izamo ikosa ku mazina no ku mafoto bikaba ngombwa ko isubirayo, kugira ngo izagaruke bigafata imyaka ibiri cyangwa itatu yewe hari n’abari bamaze hafi imyaka umunani batarazibona. Ubu ni ukuvuga ko igihe hazaba habayeho agakosa kazajya gakosorwa nyirayo ahite ayibona.”

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibizamini bya Leta muri REB, Dr. Sebaganwa Alphonse, avuga ko mu mwaka wa wa 2017 REB yacapye impamyabumenyi 40.517 naho mu 2018 icapa izigera ku 41.722.

Avuga ko igiciro cyagendaga ku mpamyabumenyi imwe yakorewe mu mahanga cyagabanyutse kikava ku mafaranga yu Rwanda 2.000 kikagera ku mafaranga 1.200.

Kubona impamyabumenyi ntibigisaba gusiragira kuri REB

Dr. Ndayambaje ashimangira ko kuri ubu gusaba impamyabumenyi yasohotse, gukosoza amakosa yagaragayemo n’izindi serivisi zitangwa muri REB bitagisaba guhora usiragira ku biro kuko ikoranabuhanga ryabikemuye.

Ntibigisaba gutonda umurongo, ahubwo usaba asaba icyangombwa akeneye kuri interineti kigakorwa, akazaza aje kugifata cyangwa se yaba atagikeneye uwo mwanya hagakorwa kopi yacyo igahita yoherezwa kuri email y’uwagisabye.

Dr. Ndayambaje akomeza agira ati: “Niba umuntu yarashoboraga kuva i Karongi aje gusaba serivisi akongera agafata undi mwanya wo kugaruka gufata ibyo yasabye, ni igihe kinini yabaga atakaje ndetse n’ikiguzi cy’urugendo kikamuvuna. Ubu umuntu aza gufata icyangombwa yasabye kandi n’iyo atagishaka mu buryo bw’impapuro ako kanya tugikorera kopi tukakimwoherereza.”

Akomeza avuga ko ibindi byakozwe mu mwaka wa 2018 ari ukurushaho kuzirikana umusaruro w’abarimu mu burezi, kubashyigikira no kubongerera ubushobozi kugira ngo barusheho kugira umwete mu nshingano zabo.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 ⁄ 13 =


IZASOMWE CYANE

To Top