Impungenge ni zose ku bw’ibiribwa bikenerwa mu mashuri byahenze

Ababyeyi n’abarezi batewe impungenge n’izamuka ry’ibiribwa bikenerwa mu mashuri, kugaburira abana bikaba ari ikibazo gikomeye muri iki gihe.

Bamwe mu barezi baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza ko akawunga kari gafatiye runini amashuri acumbikira abana n’ayo muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 9 na 12 agaburira abana ku manywa gakomeje guhenda, kugaburira abana muri iki gihe bikaba bihenze cyane.

Bamwe mu barezi bo mu Murenge wa Kagogo mu karere ka Burera bavuga ko akawunga kahenze, bityo kukabona bikaba bitoroshye, ariko muri iki gihe cy’umwero w’ibigori hari agahenge gato kuko abana batangiye kugaburirwa impungure ku bwo guhenda kw’akawunga.

Uzabaho Cyprien ni umurezi utuye mu Murenge wa Kagogo, avuga ko mu akawunga kari mu biribwa by’ibanze bigaburirwa abana ku mashuri ariko kakaba kagenda gahenda cyane, ndetse kuboneka kwako akaba ari ikindi kibazo, abenshi bakaba basigaye bagaburirwa impungure mu kigwi cy’akawunga kuko ari byo birimo kuboneka muri iki gihe cy’umwero wabyo.

Ati “Mu by’ukuri akawunga kari kimwe mu biribwa bifatiye runini amashuri kuko wasangaga gahari ari kenshi, kadahenda kandi gahaza abanyeshuri, ariko ubu karahenze ndetse ntikanaboneka mu kigero gihagije, byatumye amashuri yo muri iki gice amenshi asigaye agaburira abana impungure kuko ibigori birimo kwera, hari n’ibimaze kuma”.

Avuga ko ariko iyo ugiye kubigura ku bamaze kubisarura babigejeje mu rugo bihenda kuko ikiro bakigurisha hagati y’amafaranga y’u Rwanda 400 na 500, naho akawunga kagura hagati y’amafaranga 700  na 800 kugahahira abanyeshuri rero n’amafaranga batanga y’ifunguro rya saa sita ngo ntibyavamo.

Kanakuze Asterie ni umubyeyi wo mu Murenge wa Gahunga, avuga ko ibiribwa byahenze ku masoko, bikaba bituma kugaburira abana ku mashuri cyane cyane abiga muri gahunda y’uburezibw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Ati “ Kawunga yarahenze, umuceri wo sinakubwira ntibaheruka no kuwugabura, amashuri yavuye ku 10 ageze kuri 200, dodo igitebo bakiguraga 200, ubu ni 500, kugaburira abana muri iki gihe rwose birahenze”.

Iki kibazo k’ibura ry’ibiribwa mu mashuri cyagejejwe kuri Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, urubyiruko n’umuco  ngo gikorerwe ubuvugizi kugira ngo Minisiteri y’Uburezi inahe uburenganizra bwo kongeza amafaranga y’ifunguro rya saa sita ku biga muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 n’amafaranga y’ishuri ku biga bacumbikirwa mu mashuri, mu rwego rwo gukemura ikibazo k’ibiribwa byazamutse.

Hon. Nyabyenda Damien, Perezida w’iyi Komisiyo mu Nteko Ishinga Amategeko avuga ko icyo Minisiteri y’Uburezi yanze ari ukuzamura amafaranga y’ishuri cyangwa ay’ifunguro mu buryo bw’akajagari, ariko ko mu gihe byagaragara ko ayishyurwa atabasha gutunga abana, iki kibazo cyazaganirwaho kikazabonerwa igisubizo.

Ati “Minisiteri y’Uburezi icyo itemera ni ukuzamura mafaranga y’ishuri mu buryo bw’akajagari, ariko mu gihe bigaragara ko ari ngombwa, hazarebwa igikorwa, birasaba kubisuzuma no kubiganiraho”.

Ubusanzwe gahunda ya Leta ni uko abana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri, naho Minisiteri y’Uburezi ikaba yarihanangirije ibigo by’amashuri kongeza amafaranga y’ishuri muri uyu mwaka wa 2020.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 × 15 =


IZASOMWE CYANE

To Top