Impunzi 66 zari mu kaga muri Libya zageze mu Rwanda

Hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro zo kuri uyu wa Kane ni bwo impunzi 66 ziturutse muri Libya zageze mu Rwanda.

Zimaze kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, izi mpunzi zahise zinjira muri bisi zari zateguwe zerekeza mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera.

Izi mpunzi ni icyiciro cya mbere cy’impunzi 500 u Rwanda rwiyemeje kwakira ziva muri muri Libya, aho zikomeje gukorerwa ibikorwa bya kinyamanswa.

Muri uku kwezi Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, agamije kwakira impunzi z’abanyafurika 500 zaheze muri Libya aho zibayeho nabi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yavuze, ko kuba u Rwanda rwaremeye kwakira impunzi n’abimukira bo mu gihugu cya Libya ari ikimenyetso cyerekana ko Afurika yifitemo ibisubizo ku bibazo byayo ndetse ubufatanye n’Isi muri rusange bushobora gutanga ibisubizo ku bibazo by’ingutu byugarije Isi muri iki gihe.

Yagaragaje ko ubufatanye no kutikanyiza kwa bamwe, byatanga umuti urambye ku bibazo byugarije Isi birimo n’icy’abimukira cyabaye agatereranzamba, aho bamwe muri bo bakomeje kurohama mu mazi magari abandi bagacuruzwa.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 + 25 =


IZASOMWE CYANE

To Top