Amakuru

imurikabikorwa rije kumara iminsi 100 ni ‘Kwibuka binyuze mu bihangano’

Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, wabereye mu ngoro y’Ubuhanzi n’Ubugeni (Rwanda Art Miseum),

iherereye ahahoze ari kwa Habyarimana, hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa rizamara iminsi 100, rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Kwibuka binyuze mu bihangano’(Kwibuka through artworks) rigizwe n’ibihangano 25.

Iri murika ryatangijwe kuri uyu wa gatanu tariki 12 Mata 2019, ryateguwe n’ Ingoro z’ Igihugu z’ Umurage w’u Rwanda (INMR) ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’ Ubwiyunge ndetse n’ abahanzi umunani ku giti cyabo.

Umuyobozi mukuru w’ Ingoro z’ Igihugu z’ Umurage w’u Rwanda Amb. Robert Masozera yavuze ko abahanzi bakoreshejwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside, bityo bakwiye no gukoresha impano zabo mu kubaka ejo heza h’igihugu ndetse no gukumira burundu genoside n’ ingengabitekerezo byayo binyuze mu bihangano byabo kuko ubutumwa burimo bwumvika cyane.

JPEG - 324.7 kb

Bimwe mu bihangano biri kumurikwa bitanga ubutumwa bw’amahoro no kwamagana Jenoside

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Rukebanuka Adalbert yagaragaje ko aho iyi ngoro y’ ubuhanzi n’ ubugeni iherereye habaye igicumbi cy’ itegurwa n’ ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside, bityo ko ari ikintu cyiza ko ubu hatangirwa ubutumwa bwiza bw’ abahanzi bugamije kubaka amahoro n’ ubumwe bw’Abanyarwanda.

Laurent Hategekimana, umwe mu bahanzi bafite ibihangano muri iri murika, yashimiye INMR ko yabahaye urubuga rwo kugeza ku Banyarwanda ubutumwa bwo kwibuka binyuze mu bihangano.

JPEG - 156.1 kb

Ibindi bihangano biri kumurikwa

Umuhanzi asobanura igihangano

Umuhanzi asobanura igihangano

JPEG - 131.1 kb

Abitabiriye iri murika mu gikorwa cyo gusura ibimurikwa

JPEG - 139.6 kb

Abayobozi n’abandi mu gikorwa cyo kwibuka

JPEG - 326.1 kb

Ikindi gihangano

JPEG - 96.2 kb

Umuhanzi asobanura igihangano

JPEG - 116.5 kb

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 − 10 =


IZASOMWE CYANE

To Top