Imyaka 25 ishize yerekanye ko Ububanyi n’amahanga byabaye inkingi ihamye

Impuguke n’abasesenguzi mu by’ubukungu na politiki basanga urwego rwa dipolomasi rwarabaye inkingi ikomeye y’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda mu myaka 25 ishize. Izi mpuguke ziravuga ibi mu gihe u Rwanda rukomeje gukora amavugurura mu baruhagarariye hirya no hino ku Isi ari nako ambassades zarwo mu mahanga ziyongera.

Imibare y’ibigega mpuzamahanga by’imari(WB,IMF), igaragaza ko mu myaka 20 ishize, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka ku kigereranyo kiri hagati ya 6 na 8%.

Umuvugabutumwa w’ikirangirire ku isi, Umunyamerika ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda Rick Warren, ubwo yari mu nama yiswe Purpose driven leadership (Ubuyobozi bufite intego) yakomoje  ku isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Mu 1995 umwaka umwe nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi nta muntu n’umwe muri Afurika wifuzaga kuza mu Rwanda. Nagenze hirya no hino ku Isi, ariko uyu munsi buri wese muri Afurika arifuza kuza mu Rwanda. Ntangira kuza mu Rwanda ikintu kimwe Abanyamerika bari bazi ku Rwanda ni Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko ubu bazi ko ari cyo gihugu gifite umutekano kurusha ibindi muri Afurika, ni cyo kirimo kwihuta cyane mu gukura mu bukungu, kuburyo uretse Singapore, gishobora kuzaba ari cyo cyonyine kizava mu bihugu bikennye kikajya mu bikize mu gihe cy’imyaka itarenze 100.”

Gushyiraho inzego zatumye igihugu gitera iyo ntambwe, mu mboni za bamwe mu basesengura iby’ubukungu na dipolomasi, ngo byunganiwe no kugira ububanyi n’amahanga buhamye bwahawe umurongo mushya w’imikorere nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi.

Inararibonye muri politiki Oswald Burasanzwe, agaragaza ko umusaruro wa politiki nshya y’u Rwanda mu mibanire n’amahanga ugera kuri buri mu Nyarwanda.

Yagize ati yakorwaga yari ishingiye ahanini ku nyungu z’abantu bari bafite uruhare muri icyo gikorwa bo mu nzego za politiki, ariko diplomacy ikorwa ubu ngubu ni igira ingaruka nziza ku muturage. Umushoramari iyo umaze kuwereka ibyiza n’inyungu azavana mu gihugu, ubwo buryo ukoresha iyo umwegera, iyo nayo ni dipolomasi.

Na ho Alex Nkurunziza, inararibonye mu by’ubukungu na politiki, we agashimangira uruhare rwa dipolomasi mu kubaka isura nshya y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Ati “Dipolomasi ni yo ituma igihugu nk’u Rwanda kidafite ubukungu bwinshi, kidakungahaye kuri peteroli, zahabu cyangwa ibindi kigirirwa icyizere. Ndetse rwageze n’aho uyu munsi hariho amasezerano mpuzamahanga yitwa Kigali Agreement mu bijyanye na ‘climate change’ (imihindukire y’ikirere). Ibyo byose ni imbaraga za dipolomasi, ni imbaraga zivuga ko u Rwanda ari igihugu cyizewe kandi gishoboye.”

Muri iyi minsi kandi, hategerejwe ko Sena y’u Rwanda yemeza abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15 bashyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

Kuri Burasanzwe ndetse na Nkurunziza, ngo usanga ubutwererane mu by’ubukungu n’ubucuruzi byarahawe umwihariko.

Burasanzwe yagize ati “Ruriya rugero rw’ejobundi rugaragaza wa murongo na politiki igihugu cyacu gifite. Iyo urebye abantu basabiwe guhagararira u Rwanda muri ibyo bihugu usanga ari abantu bamenyereye cyane cyane banafite ubunararibonye mu by’ubucuruzi, urebye nka UAE, urebye nka Maroc uziko dufite amasezerano menshi igihugu cyacu cyasinye na Maroc, urebye Ubushinwa. “

Nkurunziza  we yagize ati “Angola duhuriye muri uyu muryango mpuzamahanga w’ibihugu by’ibiyaga bigari, Angola ni igihugu kiri strategic mu buryo bw’umutekano muri aka karere, ni igihugu gikungahaye kuri peteroli, tumaze gushyiraho amasezerano y’isoko rusange duhuriyeho nk’Abanyafurika rero kugira umubanyi mu buryo bwihariye nka Angola ni ikintu cyiza cyane gishobora gutsura ubukungu bw’u Rwanda. Ghana ni cyo gihugu kigiye kwakira secretariat ya AFCFTA (Ubunyamabanga) nibaza ko ari kimwe mu musingi wo kwimakaza ubutwererane n’ubuhahirane bwa Afurika.”

Muri ambassade nshya u Rwanda rwafunguye muri iyi myaka ya vuba, harimo iyo muri Ghana, Maroc, Qatar, Mozambique, Zimbabwe n’ahandi.

Kugeza ubu kandi u Rwanda rufite abakozi bashinzwe iby’ubucuruzi bazwi nka ‘attaché commercial’ muri ambasade zarwo zo mu bihugu bya USA, Ubusuwisi, Singapore n’u Bushinwa, gusa hakaba hateganywa gushyira abandi muri Qatar, Ethiopia, mu Buhinde n’Uburayi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
32 ⁄ 16 =


IZASOMWE CYANE

To Top