Imyiteguro y’ibizamini bya Leta irarimbanyije ku bana bari muri gereza

Abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bageze kure bitegura ibizamini bya Leta bikorwa mu mpera z’umwaka mu gihugu hose, aho nabo bakorana n’abandi bana biga mu bigo by’amashuri bitandukanye mu buryo bwo kubahiriza uburengazira bw’umwana.

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagereza (RCS) busobanura ko abana biga neza kuko ubu bafite ibikoresho bitandukanye byatanzwe n’ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) bibafasha mu kwiga neza birimo ibitabo, za mudasobwa zo mu bwoko bwa Positivo (105) na XO One Laptop Per Child (68) zikoreshwa n’abiga amashuli abanza), purojekiteri (2), interineti ya 4G ibafasha mu bushakashatsi ndetse yanatanze amahugurwa ku barimu bigisha mudasobwa n’abandi ku bijyanye n’imyigishiririze mishya (new curriculum) kugira ngo bigishe ibijyanye n’igihe.

Muri iyo gereza iyo gereza abana baravuga ko biga neza nk’abandi banyeshuri kuko bafite abarimu babitaho umunsi ku munsi.

Uwitije Betty yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, yavuze ko bitabwaho nk’uko bikwiriye,ati, “Abarimu batwitaho kuko turahorana kandi ikindi twe nta yindi mirimo ituma tutiga, ikitureba ni ukwiga gusa tukaba, iriyo mpamvu twifuza ko umwana wa mbere mu gihugu azaturuka hano kandi akazaba ari njye.”

Mugenzi we wiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye Nkundirimana Hussen nawe arasobanura uburyo biga neza, ati, “Ibikoresho bidufasha kwiga turabifite kuko dufife ibitabo bidufasha byaba ibyanditswe ndetse nibiboneka kuri interineti twita soft, nta kibazo duhura nacyo mu myigire gituma tutiga neza.”

Abarimu baba hafi aba bana bavuga ko abana biga neza kuko babahora hafi bigatuma bakurikira bakabasha gutsinda neza kuko umwana aba akenewe kwitabwaho.

Umwe mu barimu wigisha aba bana Karuhanga Wilson ati, “Kwigisha ni umuhamagaro, abana tubitaho uko bikwiye ubumenyi tubaha ni nk’ubwo abandi bana biga hanze babona kandi ikindi duhorana na bo umunsi ku munsi.”

Umuyobozi wa Gereza y’abana ya Nyagatare, CSP Vicent Mateka, yavuze ko abana bitabwaho uko bishoboka kugira ngo hubahirizwe uburenganzira bwabo. Ati: “Kwiga bagatsinda bituruka no ku buryo babaho, abana babona ibibatunga uko bikwiriye, mu gitondo babona igikoma n’umugati, saa sita bagafata ifunguro ndetse na nimugoroba bakagaburirwa kandi babona indyo zitandukanye zuzuye, ari na byo bituma abana biga neza bakabasha gutsinda neza.”

Muri gahunda yo kubahiriza uburenganzira bw’umwana abana baza gufungirwa muri iyi gereza bahita bajyanwa mu ishuri bitewe naho umwana yari ageze yiga ndetse abandi nabo bagashyirwa mu myuga itandukanye bitewe n’icyo umwana yifuje kwiga.

Iki ni icyikiro cya 4 kigiye gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuli abanza n’ayisumbuye nk’abandi bana bose, aho abana bakoze ibizamini byashize batsinze neza ku manota ashimishije abemerera gukomeza mu kindi cyikiro cy’amashuli.

Gutsinda kwabo byatumye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame aha imbabazi bamwe mu bana bakajya gukomereza amashuri yabo hanze batari muri gereza.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
3 − 2 =


IZASOMWE CYANE

To Top