Inama itaha yiga ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda izabera i Gatuna

Mu biganiro byabahuje abakuru b’ibihugu bine byabereye muri Angola, u Rwanda na Uganda byiyemeje gutera intambwe ziganisha ku mahoro,guturana neza ndetse no kugarurina icyizere.

I Luanda muri Angola kuri iki Cyumweru hongeye kubera inama igamije kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda. Abakuru  b’ibi bihugu byombi bashimiye Perezida wa Angola Joao  Manuel Goncalves Lorenzo n’uwa Repubuka Iharanira Demukarasi ya Kongo Antoine Felix Tshisekedi umusanzu wabo mu kugerageza gukura mu nzira ibyatumye umubano w’u Rwanda na Uganda uzamo igitotsi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigaragaza ko Perezida w’u Rwanda n’uwa Paul Kagame Uganda Yoweri Kaguta Museveni biyemeje gukomeza gushyira imbere ibiganiro bihoraho hagati y’impande zombi hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’ababituye.

Aba bakuru b’ibihugu kandi  biyemeje gutera intambwe ziganisha ku mahoro,guturana neza ndetse no kugarurirana icyizere.

Iri tangazo rinavuga ko ibiganiro by’i Luanda byabaye mu mwuka mwiza wa kivandimwe rigashimangira ko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bumvikanye ko hagomba kurekurwa abaturage bafunzwe hakurikijwe urutonde rwatanzwe  na buri gihugu.

Humvikanaywe ko hagomba kwirindwa ibikorwa bigamije gushyigikira mu buryo ubwo ari bwo bwose ibikorwa by’imitwe igamije guhungabanya ubusugire bwa buri gihugu.

Ni kunshuro ya 3 ibi biganiro bibaye ,bikaba bitegamyijwe ko ibiganiro bitaha bizabera i Gatuna ku mupaka uhuza ibihugu byombi ku wa 21 Gashyantare 2020.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
32 ⁄ 16 =


IZASOMWE CYANE

To Top