Inama ya ‘Golden Business Forum’ igiye kubera i Kigali

Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), ruritegura kwakira inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ubucuruzi izabera  Kigali kuva kuwa 8-10 Kanama 2019, izajya itegurwa buri mwaka na PSF.

Iyo nama igiye kuba bwa mbere yiswe Golden Business Forum, izitabirwa n’abacuruzi, abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera baturutse hirya no hino muri Afurika, Aziya, i Burayi no muri America.

Kabera Eric ushinzwe itumanaho muri PSF, yabwiye Imvaho Nshya ko iyi nama yitezweho byinshi birimo gutuma abacuruzi bo mu Rwanda bunga ubumwe n’abo mu bindi bice by’Isi.

Ati, “Icyo tugamije ni ukureba uko twafasha abikorera, kugira ngo bakorere hamwe kuko hazabaho ibiganiro bitandukanye birimo uburyo bwo koroshya gukora ubucuruzi muri Afurika.”

Yunzemo ati, “Hazarebwa uburyo abantu bagirana imikoranire, gusinya amasezerano y’ubufatanye, n’uburyo Abanyafurika bakorana n’ibindi bihugu byo hanze mu buryo buhamye, ni yo mpamvu twavuze ngo tujye dutegura iyi nama, izajya iba buri mwaka.”

Inama ya mbere ya Golden Business Forum izatangira kuwa 8 Kanama 2019, ifungurwe ku mugaragaro ku munsi ukurikiraho, isozwe kuwa 10 Kanama 2019, muri Kigali Convention Centre ku Kimihurura.

Kabera avuga ko inama nk’iyi ku rundi ruhande ituma abanyamahanga basobanukirwa u Rwanda, bityo bakaba bagasobanukirwa n’uburyo bwo batangiza inganda muri iki gihugu, zigaha imirimo Abanyarwanda, kandi zikishyura imisoro, bityo bikazamura iterambere ry’u Rwanda.

Kabera Eric ushinzwe itumanaho mu Rugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF).

Kabera avuga ko iyi nama yatumiwemo abashoramari bo mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubwubatsi, inganda, abakora mu bijyanye n’ibyoherezwa hanze n’ibyinjira, n’abandi.

Kabera ati, “Guhuza izo ngeri zose z’abantu bituma baganira bakungurana ibitekerezo, bakareba imishinga bafatanyamo, iyo mikoranire igateza imbere impande zitandukanye…iyi nama ni iya mbere kandi izahoraho, izajya iba buri mwaka.”

Nyuma y’iyi nama, nk’uko abayiteguye babitangaza, abayitabiriye bazanaboneraho gutembera u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, ku buryo basura ibyiza nyaburanga bitandukanye biri mu gihugu.

Imwe muri gahunda za Leta irimo gushyiramo ingufu muri iyi minsi, ni ukubaka ubukerarugendo bushingiye ku nama, ku buryo inama mpuzamahanga zibera mu Rwanda zirwinjiriza agatubutse.

Imibare Itangazwa n’urwego rw’Igihugu rushinzwe iby’ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB), igaragaza ko ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjirije u Rwanda Miriyoni 52 z’amadorari y’Amerika mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2018-2019.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19 u Rwanda rwakiriye abantu 35.000 mu Mujyi wa Kigali bari bitabiriye inama mpuzamahanga zabereye mu Rwanda, harimo inama y’ Ihuriro ry’urubyiruko rukora ibijyanye n’ubuhinzi (Africa Green Revolution) Inama nyafurika, inama y’Ihuriro ry’abanyamibare n’ubugenge (Next Einstein Forum”, Inama ku miyoborere myiza (Mo Ibrahim Good Governance) n’inama igamije guhindura Afurika (Transform Africa Summit).

Murangwa Frank, umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri RCB avuga ko sosiyete nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere (RwandaAir) yashoboye na yo kongera umusaruro biturutse muri izi nama kuko iyo zibereye mu Rwanda abazitabira bakora ingendo zabo muri RwandAir.

Avuga kandi ko izi nama zongereye amadovize mu gihugu, abacuruzi babasha kubona ayo bakoresha mu gushaka imari hanze y’igihugu ndetse n’abanyamahanga babasha kubona ibyo bakeneye mu Rwanda.

Ibyumba bicumbikira abaje mu nama byariyongereye aho byavuye kuri 650 mu mwaka wa 2003 bikaba byari bigeze ku 5.000 mu mwaka wa 2018, ibyo akaba ari byumba byo mu rwego rwa VIP.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
46 ⁄ 23 =


IZASOMWE CYANE

To Top