Abayobozi b’ikigo Wealth Fitness International batwawe n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gutegura amahugurwa ku bijyanye no kwiyungura ubumenyi mu bucuruzi, ariko ibyari amahugurwa bikavukamo ibibazo.
Umubare w’abari batumiye warenze uwo abateguye iyo nama bashoboraga kwakira kuko bari bafite ubushobozi bwo kwakira abantu 500 ariko haza ababarirwa mu bihumbi bitandatu. Abantu bari bitabiriye ayo mahugurwa bavuze ko ari ubutekamutwe kuko nyuma bishyujwe amafaranga, ndetse buri wese mu baje akaba yari yarahawe ubutumire yizezwa no guhabwa amafaranga.
Uwitwa Nshimiyimana Jean ukomoka mu Karere ka Nyabihu avuga ko yari amaze igihe yitegura ayo mahugurwa ariko akaba ababajwe n’uko atabaye. Yagize ati “Nari nzi ko muri ayo mahugurwa nzabonamo amadolari arenga ijana. Nahingiye abantu nshaka amafaranga ndetse mbika agera ku bihumbi icumi ari byo natezemo moto kuva iwacu ingeza hano, rwose sinzi uko rero ntataha nintabona ayo mafaranga banyemereye”.
Si we gusa ubona ko abateguye aya mahugurwa batabikoze mu mucyo. Abari bitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko kwiyandikisha ngo byagendaga neza, ndetse bahabwa icyizere cyo guhabwa amafaranga, ariko abantu batunguwe no kubona basabwa amafaranga mu gitondo nk’uko Mukandori Jeanette abivuga.
Yagize ati “Rwose ubu twatunguwe no kubona barafashe abantu benshi barenze ubushobozi bw’aho bagomba kubakirira. Tumenya iby’inama byari ubuntu. Ariko twatunguwe no kubona batwaka ibihumbi bitanu ngo batwandike. Mbere bari batangiye kutubwira ko bazaduha amadorari 197 y’urugendo (ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi 179 by’Amafaranga y’u Rwanda), ariko si ko byagenze”.
Benshi mu bari bitabiriye ayo mahugurwa bigaragara ko ari urubyiruko. Mu gushaka kumenya uko byagenze nyuma y’uko abateguye aya mahugurwa bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),umuvugizi w’urwo rwego Mbabazi Modeste yavuze ko bakiri mu iperereza kubijyanye n’abo bantu.
Abantu benshi mu bari bitabiriye ayo mahugurwa bahise berekeza ku biro bya RIB biherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali. Abari batanze amafaranga kugira ngo bitabire ayo mahugurwa basabaga ko basubizwa nibura ayo batanze.
Mu mahugurwa yari ateganyijwe yo kongera ubumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi yari yateguwe n’ikigo Wealth Fitness International, aho abantu byabasabaga kwiyandikisha binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bakakubwira ko ugomba kuzahabwa amahugurwa,hanyuma ukabona nyuma itiki ibikwemera ,abantu batangajwe nuko mu gutangira basabwe amafaranga kuburyo babifashe nk’ubujura.
