Umugabo wo muri Indonesia ukora mu muryango waharaniye ko hajyaho amategeko akarishye ahana ubusambanyi nawe yahaniwe mu ruhame nyuma yo gufatwa asambana n’umugore w’abandi.
Uyu mugabo witwa Mukhlis bin Muhammad ukora mu muryango Aceh Ulema Council (MPU) yakubiswe ibiboko 28 mu gihe umugore bamufatanye we yakubiswe ibiboko 23.
Mukhlis akomoka mu gace ka Aceh kavugwaho gutsimbarara bikomeye ku mahame ya kera, niho hantu honyine muri Indonesia hagikoreshwa itegeko rikarishye rya Sharia.
Muri aka gace ka Aceh, ufashwe aryamana n’uwo bahuje igitsina cyangwa akina urusimbi (gambling) arabihanirwa.
Husaini Wahab wungirije umuyobozi w’akarere ka Aceh yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko gukubitwa ibiboko ari itegeko ry’Imana, bityo ngo buri wese akubitwa ibiboko iyo bimuhamye nubwo yaba ari uwo muri MPU.
Mukhlis n’umugore utari uwe bafashwe mu kwezi kwa cyenda bagira uko bigenza mu modoka iparitse hafi y’ahantu hasurwa n’abakerarugendo.
Usibye kubahanira mu ruhame byabaye kuri uyu wa kane tariki 31 Ukwakira 2019, ngo Muhklis azanirukanwa muri MPU.
Uyu mugabo w’imyaka 46 usanzwe ari umuyobozi mu idini ya Islam, niwe muyobozi wa mbere uhanwe ku mugaragaro muri Aceh kuva iri tegeko rya Sharia ryatangira gukurikizwa mu 2005.
MPU yaharaniye cyane, inasaba Guverinoma ko itegeko rya Sharia ari ryo rigenderwaho muri Aceh.
Kuryamana n’uwo mutashakanye, urusimbi, kunywa gukora no gucuruza inzoga ni ibinti bitemewe mu mategeko ya Sharia.
Mu 2017, abagabo babiri bakubiswe ibiboko 83 buri wese muri Aceh bashinjwa ko bafashwe bari gusambana.
Abatanga iki gihano baba bipfutse hose uretse mu maso kugira ngo hatagira ubamenya.
Iki gihano gitangirwa mu ruhame (karubanda) nubwo abana babuzwa kugera aho kiri gutangirwa, kandi muri Aceh iri tegeko rya Sharia rikoreshwa ku bayisilamu n’abatari bo.
