Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe hagaragaye abandi bantu batatu (3) barwaye Koronavirusi, ibi bikaba byatumye umubare w’abarwaye Koronavirusi mu Rwanda ugera kuri cumi n’umwe (11).
Mu rwego rwo gukomeza kwirinda iki cyorezo, u Rwanda rukakaba rwafashe icyemezo cyo guhagarika indege z’abagenzi ziva cyangwa ziza mu Rwanda mu gihe cy’iminsi 30.
Abagaragaweho iki cyorezo bashya ni umugore w’Umuhindekazi w’imyaka 37 wageze mu Rwanda ku itariki 8 Werurwe 2020 aturutse mu Mujyi wa Mumbai mu Buhinde akaba yarashakanye n’umwe mu baherutse kugaragaraho iyi ndwara mu Rwanda.
Hari umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 26 udaherutse kugirira ingendo mu mahanga.
Hari kandi umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 45, wageze mu Rwanda ku itariki ya 16 Werurwe 2020 aturuka mu Bubiligi anyuze mu mujyi wa Addis Ababa muri Etiyopiya.
Abo barwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe. Hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo nabo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.
Mukurushaho kwirinda ikwirakwizwa rya Covid19, itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko hahagaritswe ingendo z’indege z’abagenzi ziva cyangwa zinjira mu Rwanda -harimo na Rwandair- zinyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali.
Ibi bizatangira gukurikizwa guhera tariki ya 20 Werurwe 2020 saa sita z’ijoro. Izi ngamba zizamara igihe cy’iminsi 30 ishobora kongerwa.
Iri tangazo rivuga ko indege zitwara imizigo ndetse n’izikora ibikorwa by’ubutabazi zizakomeza gukora nk’uko bisanzwe.
Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hibandwa cyane cyane ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa.
Igihe cy’ibyumweru bibiri (2) cy’ifungwa ry’amashuri n’insengero gishobora kongerwa ndetse kigashyirwa no ku zindi nzego bitewe n’uko icyorezo kigenda gifata intera.
Ibimenyetso by’ingenzi bya Koronavirusi ni inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwe kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa 114, akoreheza email kuri callcenter@rbc.gov.rw, akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250 781 753 012 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.
