Inka zorojwe abimuwe i Mazane ngo zibyara zipfusha

Bamwe mu batuye mu mudugudu w’ikitegererezo uri mu murenge wa Rweru mu kagri ka Batima mu karere ka Bugesera bavuga ko bahangayikishijwe n’uko inka zabo zibyara ariko inyana zigapfa bidateye kabiri, basaba ababishinzwe kubamenyera impamvu.

Abaturage bo muri uyu mudugudu bavanywe ku kirwa cya Mazane batuzwa aha barorozwa, kandi bagezwaho ibikorwa remezo mu buryo bworoshye.

Ku ikubitiro baje ari imiryango 104 ariko nyuma hiyongeraho indi 40 nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bubivuga.

Iyi miryango yose yahawe inka kandi zose zaje zihaka.

Zabyaye mu bihe binyuranye ariko nyinshi mu nyana zavutse zarapfuye mu buryo bavuga ko bwabatunguye.

Epiphanie Mukankusi ati: “ Inyana ntabwo tuzi ikizica. Utunyana  tuvuka ari twiza byagera hagati ukabona turimo turahinduka tukananuka tukagenda dupfa uruhongohongo.”

Mugenzi we nawe yagize ati: “ Zarapfuye pe. N’ejo hari uwapfushije inyana. Ntawe uramenya ikintu kizica.”

Aba baturage bavuga ko hamaze gupfa inyana zirenga 20 mu gihe kitarenze amezi abiri.

Basaba ubuyobozi kubafasha kumenya impamvu kuko inyinshi ngo zipfa zitaragira amezi atatu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko butakwemeza ko ari icyorezo ariko  ngo bagiye gukurikirana barebe uko ikibazo kimeze.

Mutabazi Richard uyobora Akarere ka Bugesera ati: “Ntabwo dufite icyorezo mu by’ukuri. Kuba ziriya nyana zipfa tubifata nk’ibyago bisanzwe kandi inka nyinshi zarabyaye barakama zimeze neza. Abaturage bafite icyo kibazo twabafasha bisanzwe nk’uko buri wese yafashwa.”

Abavuga bagenekereza impamvu z’imfu za ziriya nyana babivugaho kwinshi.

Bamwe bavuga ko zicwa n’ikibagarira giterwa no konka cyane ubundi inyana ikajya ku zuba bikayica.

Abandi bavuga ko zishobora kuba zicwa n’inzara kuko ba nyirazo bazicura amata.

Byose ngo byaba biterwa n’uko abaragijwe ziriya nka nta bumenyi basanzwe bafite mu korora inka kuko bari basanzwe batunzwe no kuroba mu kiyaga cya Rweru kizengurutse ikirwa cya Mazane.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 + 19 =


IZASOMWE CYANE

To Top