Inkura z’umukara 5 zageze mu Rwanda

Mu rukerera rw’uyu wa mbere u Rwanda rwakiriye inkura z’umukara eshanu.  Ni inkura zavukiye mu burayi aho zakoze urugendo rwa km 6.000 kugira ngo zigere mu Rwanda, zikaba zageze i Kigali sa cyenda za mu gitondo 

Kuba izo nkura zizanywe mu Rwanda RDB ivuga ko ari igikorwa kijyanye n’ubufatanye hagati y’Ishyirahamwe rya EAZA (European Association of Zoos and Aquaria) rishinzwe korora inyamaswa na Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’African Parks gishinzwe imicungire ya Pariki y’Akagera ari na yo pariki izaba ishinzwe kuzitaho no kuzifata neza.

Igikorwa cyo kuzana izindi nkura mu Rwanda nk’impano ihawe RDB, kikaba kije gikurikira izindi nkura zagejejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2017 ku nkunga ya Fondasiyo Howard Buffet, nyuma y’Intare zagejejwe muri Pariki y’Akagera mu 2015.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko kuba izo nkura zije mu Rwanda by’umwihariko muri Pariki y’Akagera ari amateka, akaba n’ikimenyetso kiza mu birebana n’ubukerugendo cyane ko ubwoko bw’inyamaswa zari zaratangiye gukendera zigenda zigaruka.

RDB ivuga ko inkura izo nkura nizimara kugera muri pariki y’Akagera zizabanza gushyirwa ahatandukanye n’aho izindi zavanywe muri Afurika y’Epfo zashyizwe. Ngo zizabanza kuba ahantu hazitiye, hanyuma izizazikomokaho zizarekurirwe muri Pariki kuko zo zizaba zishobora kuyibamo ku buryo bworoshye.

Izi nkura z’umukara zigizwe n’ingore 3 n’ingabo 2, zije zisanga izindi 19 zari zarazanywe mu Rwanda ziturutse muri Afurika y’Epfo mu 2017 ku nkunga y’ikigega Howard Buffet.

Izi nkura z’umukara zisigaye hake ku isi aho iz’ubu bwoko zibarirwa kuri 900 gusa arizo zisigaye kw’isi gusa!

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 − 16 =


Most Popular

To Top