Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), iravuga ko inoti nshya ya 500 n’iya 1000 zizatangira gukoreshwa mu cyumweru gitaha.
Bitangajwe nyuma y’aho havuguruwe ibirango by’izi noti ndetse hakanozwa n’uburyo zikozwemo mu rwego rw’umutekano.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Rwangombwa John yavuze ko hasigaye ko iteka rya Perezida wa Repubulika risohoka inoti nshya za 500 n’iza 1000 zigatangira gukoreshwa.
Rwangombwa ati: “Twizeye ko mu cyumweru gitaha izi noti zizaba zasohotse natwe tugatangira kuzikwirakwiza hose mu mabanki n’ahandi kugira ngo abantu bazibone”.
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 28 Mutarama 2019 ni yo yemeje Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya 1000 n’Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya 500.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda ati: “Byari ngombwa ko dukora izindi noti, twagiye gukoresha izindi kuko izo twari dufite zari zimaze gusaza tumaze kuzimara tugenda tuzikuramo, ariko kubera ikibazo cyari gihari biba ngombwa ko duhindura inoti uko iteye n’uko isa.
Inoti nshya ya 500 ubu ni ikigina kidatose cyane, hariho abana bakoresha mudasobwa nk’uko iyari isanzwe bimeze ariko bavuye kuri bane basanzweho, ubu hariho 3. Inoti ya 500 ubusanzwe yari ubururu bwenda gusa n’iya 1000 ndetse yasazaga vuba. Ku ruhande rw’inyuma ahari inka, ubu hariho ikiraro kimenyerewe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kinyura hejuru y’ishyamba ‘Canopy walkway’, cyashyizweho mu rwego rwo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda”.
Inoti nshya ya 1000, yavuze ko nta cyahindutse cyane ariko ahari inuma ifite ibara ry’icyatsi hashyizweho intore ifite ibara ry’icyatsi na zahabu hagamijwe kurushaho kwimakaza umuco nyarwanda.
Rwangombwa avuga ko inoti zaguzwe zishobora gukoreshwa mu myaka 3 ariko ishobora kurenga. Izo noti zaguzwe miriyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe k’imyaka 3, arenga gato miriyari 1.6 ku mwaka.
Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) bugaragaza ko Ikigo cyo mu Budage kitwa G+D (Giesecke+Devrient), ari cyo cyatsindiye isoko ryo gukora inoti nshya za 500 na 1000.
