
Inteko y’Umuco (RCHA) iratangaza ko igiye gutangiza ikinyamakuru kizajya gifasha Abanyarwanda kumenya amakuru y’ubushakashatsi ku Kinyarwanda, umuco n’umurage.
Ni igikorwa kiri mu nshingano iyi Nteko yahawe zirimo izo gukora ubushakashatsi ku muco n’ururimi rw’Ikinyarwanda, kubika no gutangaza icyabuvuyemo.
Intebe y’Inteko Amb. Masozera Robert, yabigarutseho mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyakozwe hifashishijwe iyakure (Online) mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, cyahuje Inteko y’Umuco, impuguke, abashakashatsi, abarimu b’Ikinyarwanda bo mu mashuri yisumbuye na kaminuza n’abanyeshuri bo mu iyigandimi.
Cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire wo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2021, aho abashakashatsi bagarutse ku nshamake z’ubushakashatsi bakoze ku Kinyarwanda n’ ikoranabuhanga, imyigishirize yacyo, uruhare rwa muzika, ubuhanzi n’ ubuvanganzo mu kugikungahaza,…
Amb. Masozera yagaragaje ko kugira ngo Inteko y’Umuco yuzuze ziriya nshingano ifite, abashakashatsi, impuguke, abarimu n’abanyeshuri, bafitemo uruhare ntagereranywa.
Ati: “Nyuma y’ibi biganiro tugiranye, dufite gahunda yo gukomeza imikoranire namwe, aho twifuza gukomeza gufatanya gutangariza Abanyarwanda ibyavuye mu bushakashatsi mwakoze, inyandiko zose zagenewe iyi nama zizatangazwa mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi, umuco n’umurage, cyajya kinasohoka mu buryo buhoraho buri mwaka”.
Ku ikubitiro, abashakashatsi bamaze gutanga inyandiko zigaragaza inshamake z’ubushakashatsi bwabo ku ngeri zinyuranye ni 18.
Umushinga wo gutangiza ikinyamakuru uje wiyongera ku wundi ugamije gushyira Ikinyarwanda mu ikoranabuhanga mu rwego rwo korohereza abashaka kukiga.
Amb. Masozera ati: “Dufite umushinga wo gushyira Ikinyarwanda mu ikoranabuhanga, ni umushinga Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifatanyijemo na Minisiteri y’Itumanaho n’Ikoranabuhanga natwe Inteko y’Umuco. Umushinga waratangiye, impuguke n’inzobere zizadufasha guhanga porogaramu yihariye ku Kinyarwanda”.
Yakomeje asobanura ko iryo koranabuhanga rifite ubushobozi bwo gusemura Ikinyarwanda, gusohora inshamake y’inyandiko, gusubiza ibibazo, itahuramajwi, ishyirwa mu majwi n’ibindi.
Gusa ngo muri uyu mushinga hakenewe kongerwamo ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa muri gahunda ya Ndiga Ikinyarwanda ku buryo abatakizi bakeneye kukiga byaborohera.
Muri urwo rugendo rugamije guteza imbere uru rurimi kavukire, harimo no guhanga amuga (amagambo yabugenewe mu mwuga runaka no mu bumenyi runaka) agamije kungura abantu ubumenyi, guha inyito ibintu bishya bivutse.
Kabagema Egide umukozi w’Inteko y’Umuco, ushinzwe Ubwanditsi bw’Inkoranyamagambo, atanga ikiganiro ku muga, yagize ati:“Urugendo runini dufite ni uguhindura amuga, mu bihugu bikize hari menshi begeranyije kandi yabafashije gutera imbere. Igihugu kiri mu rugendo rurerure kandi rugomba kwihuta, ruzaba runakoresha ikoranabuhanga mu bihe bya vuba hahangwa cyangwa hahindurwa amuga kugira ngo isakazabumenyi ryihute ku Banyarwanda bose”.
Kabagema yakanguriye inzego zitandukanye kwiyegeranya zigahanga amuga kugira ngo zikungahaze Ikinyarwanda kandi zihutishe gutanga ubutumwa bityo n’iterambere ry’igihugu ryihute.
Ashima izatangiye iyi gahunda ku buryo ubu hamaze guhangwa amuga yo mu buhinzi, ay’ubucamanza,…
Ibi abihurizaho n’intiti Senateri Prof. Niyomugabo Cyprien uvuga ko iyo ururimi rutabasha kujyana n’amajyambere rupfa, kandi kugira ngo rugire imbaraga ntibyizana; abantu bagomba kurwiga, bakarushyigikira.
Hon. Prof. Niyomugabo ati: “Ururimi rufite ubuzima nk’uko n’abantu babugira, ruravuka, rugakura, rukabona ibiryo, iyo rubonye ibiryo byiza rumererwa neza, rutabibona rukarwara, rukazahara nk’uko umuntu utabonye ifunguro ryiza azahara ndetse rukaba rwanapfa ariko rimwe na rimwe hari igihe rushibuka. Ibiryo by’ururimi rero ni amuga”.
Yongeyeho ko ururimi ari umutungo, bityo Abanyarwanda bagomba kubumbatira Ikinyarwanda nk’igikoresho bifashisha bagaragaza ibiri mu muco wabo.
Buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Ururimi rw’Ikinyarwanda, umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda”.
Kwizihiza uyu munsi bigamije guhesha agaciro Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire Abanyarwanda bahuriyeho bose no kubashishikariza gukoresha ikoranabuhanga mu kurwihuguramo.
