Intoryi zakubera umuti wo gusukura umubiri wawe

Intoryi ni imboga zikoreshwa mu ngo nyinshi, kandi zikundwa n’abantu batandukanye, ariko hari abatazi icyo zimaze mu mubiri w’umuntu. Hifashishije imbuga zinyuranye, habonetse ibyiza byo kurya intoryi mu buzima bw’umuntu.

Nk’uko tubikesha urubuga https://www.femininbio.com, intoryi ni uruboga rwiza, rufite intungamubiri zinyuranye kandi rushobora no kurinda indwara zitandukanye.

Intoryi ni zimwe mu mboga zitabyibushya kuko zigiramo ibyitwa “calories” bikeya, ahubwo zikagira “fibres” ari zo zituma uziriye yumva yijuse kandi vuba. Intoryi kandi zigiramo ibyitwa “saponine”, bibuza ibinure kwinjira mu mubiri, bigatuma ugumana ibiro byawe bisanzwe.

Intoryi zigiramo vitamine C na E, selenium cyangwa se “caroténoïdes”, ibyo bigatuma intoryi zigira uruhare mu kurwanya za kanseri zimwe na zimwe ndetse n’indwara z’umutima.

Kuko intoryi zifitemo “antioxydants”nyinshi, ni imboga nziza zafasha umuntu kwirinda ibibazo by’ubuzima bijyana n’izabukuru.

Intoryi zifasha mu gusukura amara

Kurya intoryi ni uburyo bwiza bwo gusukura amara, kuko zifasha mu gufasha umubiri gusohora imyanda, zikarinda impatwe, zikagabanya ibyago byo kurwara kanseri y’urura runini.

Intoryi zifasha impyiko gukora neza

Intoryi zikungahaye ku butare nka “potassium”, ibyo bigatuma intoryi ari uruboga rwiza rufasha mu gusukura umubiri, rugafasha impyiko gukora neza. Intoryi ni imboga nziza ku bantu bagira ikibazo cy’amazi yibika mu mubiri, bagakunda kumva amaguru yabo aremereye, cyangwa se kumva mu nda harimo umwuka, umuntu akumva ataguwe neza mu nda “ballonnements”.

Intoryi zirwanya ibinure bibi mu mubiri

Ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko intoryi zigabanya amavuta n’ibinure bibi mu maraso, ni yo mpamvu ari byiza kuzirya cyane cyane ku bantu bifuza kuringaniza umuvuduko w’amaraso.

Intoryi zirwanya diyabete

Intoryi ni imboga nziza ku bantu barwaye diyabete, kuko zituma isukari itiyongera mu maraso niyo umuntu yaba amaze kurya. Ikindi kandi intoryi zituma igogora ry’ibinyamasukari rigenda buhoro, bityo ntiniyongere mu mubiri.

Ku rubuga https://www.lanutrition.fr, bavuga ko intoryi zifasha igogora kugenda neza.

Ikindi kandi abahanga batandukanye mu by’ubuzima, bemeza ko ibyitwa “fibres”, yaba izituruka ku binyampeke, ndetse n’izituruka ku mboga n’imbuto zikumira indwara ya kanseri.

Intoryi kandi zirwanya indwara z’umutima, iyo ziriwe zitagiyemo umunyu mwinshi, zifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso, ndetse n’uruhu rwazo, rwigiramo ibyitwa “anthocyanines” birinda umuntu ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 + 25 =


IZASOMWE CYANE

To Top