Kwamamaza

Inyungu nazaniwe no gukorera muri Makuza Peace Plaza

“Dukeneye kwamamaza ariko se amafaranga yabyo tuzayakura he ko bizaduhenda?” Iki kibazo nari maze igihe nkiganiraho n’umukoresha wanjye, Ganza ariko byari byaratugoye kukibonera igisubizo, cyane cyane muri iki gihe cya COVID-19.

Nta mahitamo twari dufite, twagombaga kumenyekanisha ibyo dukora cyangwa se tugahomba tugafunga burundu, ndetse imiryango yacu igakena. Ariko, ibyo ntabwo twabyemeye, ni na yo mpamvu twiyemeje gushaka igisubizo kugeza ubwo tukiboneye ahantu tutari twiteze.

Muti byagenze gute? Umugoroba umwe nagiye gusangira n’inshuti mu mujyi rwagati. Mu gihe twari mu biganiro bisanzwe nibwo igisubizo cy’ikibazo cy’uburyo twamenyekanisha ibikorwa byacu bityo tugahorana abaguzi nakibonye.

Twari mu nzu ndende nziza yihariye mu Mujyi wa Kigali, mu kuyitegereza nibwo nahise mpamagara Ganza mubwira igisubizo mbonye ngo numve icyo agitekerezaho.

“Aho kugira ngo twamamaze bisanzwe twakwimukiye hano kwa Makuza?” ni uko namubwiye.

Mu kunsubiza yagize ati “Urabona byatumenyekanisha se?”

Nanjye mwandikira ngira nti “Yego, ni ubu niho ndi, maze kubara abantu barenga 100 binjiye hano mu gihe kitarenga isaha n’igice”

Twakomeje kubivuganaho, musobanurira uko nabonye abantu binjira bareba ahari imyanya itarajyamo abantu (abahakorera) kandi ko nabonye natwe twahafata tukahakorera.

Twasanze aribyo koko, turebeye ku mubare w’abinjira muri iyo nzu ku munsi, abayikoreramo buri munsi bahoraho, ikaba n’inzu y’amagorofa 15, dusanga nubwo twagurirwa n’abakoreramo gusa twaba dufite amafaranga ahagije buri kwezi.

Ahantu iyi nyubako iherereye ni hagati mu mujyi, hahora urujya n’uruza rw’abantu benshi kandi bazanwa n’ibintu bitandukanye nka servisi za banki, iz’ubwishingizi, iz’ Umujyi wa Kigali, kurangura n’ibindi byinshi.

Byarangiye twiyemeje kuhimukira dore ko n’ibiciro byaho biri hasi cyane ugereranyije n’ibyo twari gukoresha twamamaza haba kuri radiyo cyangwa imbuga nkoranyambaga.

Buri gihe uherereye ahari urujya n’uruza rw’abantu benshi batandukanye abyungukiramo bitamugoye, bitandukanye cyane n’uba mu nkengero wenyine ahari abantu bake.

Tekereza ufite ibiro ahantu uba witegeye Umujyi wa Kigali wose, aho saa Sita, iyo ukeneye amafunguro umanuka mu magorofa yo hasi utiriwe watsa imodoka ngo ujye kure, aho urusaku rw’amamodoka n’abakoresha umuhanda bose rutakugeraho, cyangwa ngo abakugana bakubwire ko umuhanda uhagera wabagoye kuko ari mubi.

Njye nizera ko aho umuntu akorera hagira ingaruka ku byo akora, abo ahura nabo n’uburyo atekereza, ni ingenzi cyane kuri njye kumenya ko abo dukorana twese dukorera ahantu twishimiye kandi n’abatugana bahishimiye, ibi bidufasha mu kazi ka buri munsi nta kabuza.

Kuva twafata iki cyemezo ibibazo byo gukererwa byagaragaraga ku bakozi bamwe byaracitse, nta bibazo byo kwibwa twongeye kugira kuko umutekano ni wose, tumaze igihe mu mutuzo, nawo nizera ko uri mu bitwongerera umusaruro.

Nta mukiliya urongera kugira ikibazo cya Parikingi nk’uko byahoze hano irahari ihagije. Ikiruhuko cyacu cya saa Sita tukigirira mu “Mbuga City Walk” ahahoze Car Free Zone, rimwe na rimwe tunajyayo nyuma y’akazi ngo turuhuke mu mutwe tunagorore amaguru.

Izindi mpamvu zatumye dukunda kwa Makuza

Tujya guhitamo gukorera hano, twabitewe n’izindi mpamvu eshatu ngiye kubanyuriramo. Twasanze nk’uko ubushakashatsi bw’ikinyamakuru CNBC bubyerekana ko 40% by’abakiliya bahahira muri izi nzu ndende, bahitamo aho bagurira ibintu bitandukanye bitewe n’uko iyo nyubako ifitemo restaurant n’amafunguro meza, inzu zidafite ahantu heza ho kurira no kuganirira zigira abakiliya bacye.

Abo bakiliya babanza kureba aho bari bufatire amafunguro kandi bagakoresha 25% by’inyongera ku mafaranga bari gukoresha iyo baharira ahandi hataba restaurant. Nta handi wabona umukiliya witeguye gukoresha amafaranga arenze ayo asanzwe akoresha kuruta abagana izi nyubako. Bisobanuye ko umukiliya winjiye muri iyi nzu haba hari amahirwe menshi ko ari bugurire ahantu henshi hatandukanye natwe turimo, bityo tukabyungukiramo.

Kuba u Rwanda ruri mu bihugu bifite ubukungu buri kuzamuka vuba, ku kigero cya 7.8%, ibi bikajyana n’ubwiyongere bw’abatuye imijyi bumaze kwikuba 3 mu myaka 20 ishize.

Aba banyamujyi mu bihugu byose bifite ubukungu buzamuka ku kigero cyo hejuru baba bifuza guhahira mu nzu nk’izi, zihuriramo abantu benshi kandi zifite amaduka menshi.

Iyi nzu irimo abayikoreramo barenga 156, amaduka n’abahatuye bahoraho utabariyemo abakiliya binjiramo buri munsi. Ku mucuruzi ukizamuka n’ubwo yabasha gucuruza gusa ku bahakora buri munsi yahungukira.

Twasanze kuguma gukorera muri “quartier’’ cyangwa mu nkengero z’umujyi n’ahandi hose kwaba ari ukutareba kure, twasanze kwibwira kandi ko tuzamamaza abantu bakadusangayo byazatuviramo igihombo gikomeye.

Niba wifuza ahantu heza ho gukorera no gucururiza hamagara Makuza Peace Plaza “0783121251”, baguhe ahantu heza ho gukorera guhera kuri 200,000Frw.

Kuri iyi nyubako ya Makuza Peace Plaza hahora urujya n’uruza

Muri iyi nzu haracyarimo imyanya ikodeshwa


Kuri iyi nyubako ya Makuza Peace Plaza hahora urujya n’uruza

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 ⁄ 13 =


To Top