
Nubwo umwaka wa 2021 wabonetsemo ingorane zitandukanye zatewe n’icyorezo cya COVID-19, ni na no wabaye uwo gutangira kubona umusaruro w’ibyemezo bidasanzwe byafashwe mu rwego rwo guhangana n’icyo cyorezo cyibasiye ubuzima n’ubukungu by’abatuye Isi yose guhera mu mpera z’umwaka wa 2019.
I&M Bank (Rwanda) PLC ni kimwe mu bigo by’imari byo mu Rwanda byishimira inyungu bikomeje gukura mu ishoramari byakoze mu gukoresha ikoranabuhanga, aho inyungu yazamutseho kuri 45% mbere yo kwishyura imisoro.
Ubuyobozi bw’iyo banki butangaza ko inyungu yabonetse mu mezi icyenda y’umwaka wa 2021 yageze kuri miliyari 8.3 z’amafaranga y’u Rwanda zivuye kuri miliyari 5.8 Frw zinjiye mu mezi icyenda y’umwaka ushize wa 2020.
Nyuma yo gutanga umusoro, urwunguko rwageze kuri miliyari 5.4 Frw rukaba rwariyongereyeho 46% ugereranyije n’umwaka ushize.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko urwunguko rwazamuwe cyane no kunoza ndetse no gukoresha ikoranabuhanga hagamije gukomeza guharanira kugeza servisi z’imari zinoze ku bakiriya kandi ku gihe gikiwiye.
Aragira ati: “Umusaruro twabonye werekana imbaraga twashyize mu kuzamura ibikorwa remezo bya by’ikoranabuhanga bijyanye n’ingamba twihaye ndetse n’icyifuzo cyo kuba umufatanyabikorwa wa mbere w’imari w’u Rwanda mu rugendo rw’iterambere. Tuzakomeza kubaka ikoranabuhanga rigezweho no kuzamura ibigo bito n’ibiciriritse bifasha cyane ubukungu bw’u Rwanda. ”
I&M Bank yahawe igihembo cyo gushyigikira ibigo bito n’ibiciriritse
Mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’ibigo bito n’ibiciriritse, I&M Bank Rwanda Plc yahawe igihembo cy’umwaka cyo guhanga agashya muri serivisi mu bihembo byiswe Global Finance Awards 2021 byatanzwe n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IFC).
Iyi banki yashyizeho uburyo butandukanye bufasha abalkiliya bayo gukomeza kubona serivisi ariko banirinda icyorezo cya COVID-19. Binyuze mu nkunga yatanzwe n’Ikigega Investing for Employment (IFE) gishamikiye kuri Banki y’u Budage y’Iterambere, hafashijwe ibigo 139 bito n’ibiciriritse kugumana abakozi basaga 1,900.
Muri icyo gihe cy’amezi icyenda kandi umutungo mbumbe wa I&M Bank Rwanda wazamutseho 4% ugera kuri miliyari 435 z’amafaranga y’u Rwanda.
Amafaranga yagurijwe abakiliya na yo yazamutseho 6% agera kuri miliyari 217 Frw kugeza muri Nzeri 2021, mu gihe kugeza muri Nzeri 2020 zari miliyari 205 Frw.
Abahabwa inguzanyo bariyongereye mu gihe inguzanyo zishyurwa nabi ziri ku gipimo cya 3.6%.
Iyi banki yasoje igihe cy’amezi icyenda abakiliya bayo babikije amafaranga y’u Rwanda saga miliyari 298 aho inguzanyo zatanzwe mu bushobozi bwa banki ku kigero cya 73%.
Muri rusange, ubushobozi bwo kwihaza kwa I&M Bank Rwanda muri Nzeri 2021 bwari buhagaze ku kigero cya 415%.
Bairstow yagize ati “Igikomeje gushimangira uburyo twitwara ku isoko ni uburyo twiyemeje gufatanya n’abakiliya n’abaturage dukorera. Muri ibi bihe by’icyorezo twashyize imbaraga zose mu gusigasira ubuzima n’imibereho by’abakozi bacu binyuze mu gukora mu buryo bw’iyakure, no mu gushyiraho gahunda zijyanye n’imibereho myiza n’ubuzima bwo mu mutwe. ”
Yakomeje avuga ko I&M Bank Rwanda PLC izakomeza gushyigikira guhanga udushya yegereza abakiliya ba yo ibisubizo by’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari.
Ati: “Mu myaka myinshi ishize ntitwacogoye gutanga umusanzu wacu mu rwego rw’imari. Turacyafite intego yo gukomeza kwagura serivisi no kunoza amahirwe ahari mu gukorera Abanyarwanda binyuze mu ishoramari n’ubufatanye hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.”
Ubuyobozi bwa I&M Bank Rwanda Plc kandi buvuga ko buzakomeza gushora imari muri serivisi z’ikoranabuhanga, gushyigikira abakiliya no gucunga neza urwunguko.
