Inzobere mu buvuzi zavuze ko Ebola nta kimenyetso gihari ko yahagarara

Umukuru w’ikigo gikora ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuvuzi cyo mu Bwongereza yavuze ko indwara ya Ebola iri muri Afurika yo hagati “mu by’ukuri iteye ubwoba”.

Hafi abantu 1400 imaze kubahitana muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kuva yatangazwa ko yahadutse mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize.

Dr Jeremy Farrar, umuyobozi w’ikigo Wellcome Trust, yavuze ko iyi Ebola ari yo ya mbere mbi cyane ibayeho ku isi nyuma y’iyibasiye ibihugu bimwe byo mu burengerazuba bw’Afurika guhera mu mwaka wa 2013 kugera mu wa 2016 igahitana abantu 11,310.

Yongeyeho ko iyi Ebola “nta kimenyetso igaragaza cyuko yahagarara”.

Nyuma y’amasaha 24 itangajwe ko yageze no muri Uganda, umwana w’umuhungu bayisanzemo bwa mbere yahise imuhitana ku munsi w’ejo ku wa gatatu.

[custom-related-posts title=”inkuru bifitanye isano” none_text=”None found” order_by=”title” order=”ASC”]

Ubu leta ya Uganda itangaza ko hari abandi bantu barindwi icyeka ko banduye Ebola.

Mu itangazo ikigo Wellcome Trust cyasohoye, Dr Farrar yavuze ko gukwirakwira kw’iyi Ebola “kubabaje cyane ariko, mu buryo buteye agahinda, ntigutunguranye”.

Yaburiye ko abandi bantu bashobora kwandura Ebola, ndetse ko hacyenewe gushyira hamwe “kuzuye” ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga mu kurinda abantu kwandura Ebola.

Yagize ati: “Kongo ntikwiye kubyifasha yonyine”.

Ebola ni ndwara ki?

Ebola ni virusi itangira itera umuntu guhinda umuriro, gucika intege cyane, kubabara imitsi no kubabara mu muhogo.

Uko irushaho gukomera, uyirwaye araruka, agacibwamo ndetse akavira imbere ndetse akava n’amaraso mu bice byo hanze by’umubiri.

Abantu bayandura iyo bagize aho bahurira n’abayirwaye, nk’ahari igikomere ku mubiri, mu kanwa no mu mazuru, mu maraso, mu myanda iva mu mubiri cyangwa mu cyuya cy’uyirwaye.

Abarwayi ba Ebola akenshi bahitanwa n’umwuma ndetse no kunanirwa gukora kw’ingingo zimwe na zimwe z’umubiri.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 25 =


IZASOMWE CYANE

To Top