Irikujije Christine yiyahuye asigiye urwandiko umugabo we

Umwarimukazi witwa Irikujije Christine w’imyaka 26, wigishaga ku rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Kizito rwa Gikongoro, riherereye mu Murenge wa gasaka mu Karere ka Nyamagabe, yasanzwe mu rugo iwe yapfuye nyuma yo kwiyahura.

Amakuru aravuga ko uyu mubyeyi w’umwana umwe yiyahuye yimanitse mu cyumba akoresheje igitenge.

Umuyobozi wa GS St Kizito, Gisaza Aimé Claude, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru bayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri 18 Gashyantare 2020, ahagana saa mbili.

Gisaza avuga ko uyu mubyeyi yaherukaga ku ishuri ku munsi wo kuwa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ubwo yari aje gusaba uruhushya ngo ajye gukora ikizamini cy’akazi mu Karere ka Huye.

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yari yahamagawe n’abantu bamumenyesha ko hari akazi bashaka kumuha, ko ndetse agomba kuza gukora ikizamini yitwaje amafaranga tutarabasha kumenya umubare, hamwe na mudasobwa igendanwa.

Uyu mwarimukazi yigishaga kuri GS St Kizito Gikongoro
Uyu mwarimukazi yigishaga kuri GS St Kizito Gikongoro

Uyu muyobozi w’ishuri St Kizito yabwiye Kigali Today ko abo bantu bari abatekamutwe, bamwibye amafaranga ndetse n’iyo mudasobwa, hanyuma bigakekwa ko uyu mubyeyi yananiwe kubyakira, bikaba bishobora kuba ari byo byatumye yiyahura.

Mbere y’uko uyu mubyeyi yiyahura, bivugwa ko hari ibaruwa yasize yandikiye umugabo we, aho yamumenyeshaga ko amakunda cyane ko ndetse n’aho agiye azakomeza kumukunda, ariko ko ibyamubayeho (umugore), bitamwemerera gukomeza kwitwa umugore we.

Soma ibaruwa bivugwa ko yanditswe na Christine irikujije, mbere y’uko yiyahura:

Amakuru yo kwiyahura kwa Irikujije kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, na we wemeje ko yiyahuye akoresheje igitenge.

CIP Twajamahoro yavuze ko uyu mubyeyi ari we wasize yandikiye umugabo we urwandiko.

Yavuze kandi ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane umubare w’amafaranga abo bambuzi baba bibye uwo mubyeyi, bigatuma afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Yaboneyeho kwibutsa Abaturarwanda kwirinda ababashuka babasezeranya ubukire bwihuse, kandi bakajya batanga amakuru hakiri kare igihe hari aho babikeka.

Irikujije yari yarashakanye na Bernard Rukundo, bakaba bari bafitanye umwana umwe wari utaruzuza n’umwaka.

Ikinyamakuru cya KigaliToday dukesha iyi nkuru kivuga ko Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kigeme, biherereye mu Karere ka Nyamagabe, mu gihe iperereza rigikomeje.

1 Igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
40 ⁄ 20 =


IZASOMWE CYANE

To Top