
Muri Kanama 2021 ni bwo hatashywe ikibuga cy’umukino wa Golf giherereye i Nyarutarama “Kigali Golf Course”. Iki kibuga cyavuguruwe gishyirwa ku rwego mpuzamahanga aho ubu gifite imyobo 18 ivuye ku 9 yari isanzwe.
Nyuma yo kuvugururwa kw’iki kibuga, irushanwa rya mbere rigiye kuhabera ni “CIMEGOLF 2021”ryateguwe n’uruganda rukora Sima mu Rwanda “CIMERWA” ku bufatanye na Kigali Golf Club.
Irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 4 rizaba taliki 03 na 04 Ukuboza 2021 biteganyijwe ko rizitabirwa n’abantu basaga 200.
Kulayije Andrew, kapiteni wa Kigali Golf Club atangaza ko abantu biyongereye kubera ko ikibuga cyagutse ndetse habonetse n’abandi bafatanyabikorwa. Akaba avuga ko babyishimira kuko uko abantu bitabira ari benshi ari ko umukino umenyekana kurushaho.

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri CIMERWA, Mugarura Mark atangaza ko iri rushanwa ryaherukaga kuba muri 2019 kuko muri 2020 ritabaye kubera COVID-19. Yakomeje avuga ko bishimiye ko rigiye kongera kuba rikabera ku kibuga gishya.

Kuva ku wa Kabiri taliki 30 Ugushyingo 2021 hatangiye imikino y’abatarabigize umwuga basaga 80.
Iri rushanwa ryatangiye gukinwa muri 2017 ryitabirwa n’abakinnyi 90, muri 2018 ryitabirwa n’abagera ku 100 naho ubwo ryaherukaga muri 2019 ryari ryitabiriwe n’abagera ku 138.


