Iserukiramuco “Hamwe Festival” rifite ibisubizo ku buzima bwo mu mutwe

Kaminuza Mpuzamahanga yigisha ibijyanye n’ubuzima rusange kuri bose, “University of Global Health Equity (UGHE)” igiye gutangiza Iserukiramuco ngarukamwaka “Hamwe Festival” rizamara iminsi itanu rikurikiranwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Iri ni iserukiramuco rizarangwa n’ibitaramo bivanze n’ibiganiro,  rizitabirwa n’impuguke mu by’ubuzima ndetse n’abahanzi baturutse impande zitandukanye z’isi cyane cyane abo muri Afurika kuva ku wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 saa mbiri n’igice z’ijoro (20h30) kugera ku Cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2020.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariri 7 Ugushyingo 2020, Umuyobozi wungirije wa UGHE ushinzwe imiyoborere n’imari, Muragije Rogers yavuze ko “Hamwe Festival” izaba irimo umuziki uhumuriza abantu cyane cyane urubyiruko rwahungabanyijwe n’ingamba zo kwirinda Covid-19, ariko hakazaba n’abahanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bazajya banyuzamo bagatanga ibiganiro.

Ati : “Ibura ry’akazi ryazanye guhangayika mu buryo bukomeye binateza ibibazo mu buzima bwo mu mutwe. Ikiza k’iri serukiramuco ni uko abatararwara bamenya akamaro k’umuziki ko uvura mu mutwe ndetse n’abo barwayi bamenye ko gukemura ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe uretse kujya kwa muganga ngo baguhe umuti usanzwe n’umuziki wakuvura.”

Muragije yakomeje avuga ko hari byinshi Abanyarwanda bazigira muri ibyo biganiro bakamenya ko mu muziki, muri filime, mu mivugo, mu bugeni n’ubundi buhanzi, harimo umuti uvura mu mutwe.

Umuyobozi wa Kaminuza  ya UGHE, Prof. Binagwaho Agnes avuga ko kuba bashobora guhuza inzego zitandukanye mu gihugu n’izo ku rwego mpuzamahanga ari uburyo buzatanga ibisubizo ku Banyarwanda bahungabanyijwe n’amateka y’Ubukoloni, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ibibazo bya vuba Isi yose ikirimo by’icyorezo Covid-19.

Umuhanzi Bill Ruzima yavuze ko ikintu cya mbere bazatanga nk’umusanzu wabo muri iyi gahunda ari ukuremamo ikizere abafite ibibazo by’ubuzima n’abafite ihungabana mu mutwe, kuko umuziki ngo ufatwa nk’umuti ku bafite ibibazo runaka bitandukanye ukabafasha kuruhura ubwonko.

Ati : “Ikintu cya mbere iyo umuntu afite ikizere no kumuhereza ubutumwa biroroha, uretse ko n’ubundi dutanga ubutumwa bwo kugira ikizere, iyo umuntu rero afite ikizere, afite ibyishimo ni ko kamaro k’umuziki kuko umufasha nk’umuti, maze ubuzima bwo mu mutwe bukagenda neza.

Bill Ruzima yakomeje asaba abahanzi bagenzi be gukomeza gutanga ubutumwa bwo kuremamo abantu ikizere ndetse no kubaha ibyishimo.

Hamwe Festival ya mbere yatangiye mu mwaka ushize wa 2019 yahuje abantu barenga 3,000 baturutse mu bihugu 81 byo hirya no hino ku Isi bakaba baribanze ku ihohotera rikorerwa abagore n’irishingiye ku gitsina.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti : Kwita kuri buri wese n’ubuzima bwo mu mutwe” “Social Justice and Mental Health”

Ku bantu bashaka kwitabira iriserukiramoco bakwiyandikisha banyuze ku rubuga rw’iyi kaminuza ari rwo : https://ughe.org/hamwe-2020/.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 ⁄ 1 =


IZASOMWE CYANE

To Top