Iserukiramuco ry’Ubumuntu ryatangiwemo ubutumwa bukomeye

Abantu bamwe mu bagize Itorero rya Mashirika rimaze kwerekana ubuhanga cyane mu buhanzi n’ubugeni, bishimiwe bikomeye mu mukino ‘Generation 25’ bafatanyijemo n’abo muri Amerika mu gusoza iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’ ryari rimaze iminsi itatu ribera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Mu ijoro ryo ku ya 14 Nyakanga 2019 ni bwo hasojwe iri serukiramuco riba rigamije guhindura abantu mu buryo bwiza barushaho kurangwa n’ubumuntu.

Muri uyu mwaka iri serukiramuco ryari rifite umwihariko wo kuvuga ku ruhare rw’ubuhanzi mu gukuraho imipaka yenyegeza urwango n’ivangura ndetse no kwimakaza ibiganiro byo kubwizanya ukuri mu bantu.

Mashirika imaze imyaka irenga 18 itanga ubutumwa bubumbatiye kugira ubumuntu mu migirire ya buri munsi. Mu bihe bitandukanye bakinnye imikino itandukanye yanyuze benshi hashingiwe ku butumwa bukomeye bwabaga buri muri iyo mikino.

Uretse kuba baragiye bategura ibikorwa binyuranye mu Rwanda bagiye bajya mu bihugu bitandukanye berekanamo imikino itandukanye. Aberekanye imikino bagiye bahuriza ku kunga ubumwe, kubabarira, kutarebera ibikorwa n’ibindi kenshi bibangamira ikiremwa muntu.

Mu mukino bakinnye kandi harimo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba barakinnye ku bibazo abana bavutse nyuma y’icyo gihe bahura na byo.

Abanyamerika na bo bagiye bagaragaza ibibazo byagiye biranga sosiyeti yabo byagize ingaruka ku bantu benshi.

Umwe mu bakinnye muri uyu mukino umuhanzi Peace Jolis yavuze ko abana bavutse mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahura n’ibibazo byinshi cyo kimwe n’abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu, bakurana ibikomere bidakira.

Hope Azeda uyobora Mashirika yatangaje ko bishimira uko iminsi itatu y’iri serukiramuco yagenze. Avuga ko atabona uko ashimira abitabiriye bose, abaterankunga, abahanzi bavuye mu bihugu bigera kuri 16 n’abandi bagize uruhare mu migendekere y’iki gikorwa.

Yavuze ko kuri iyi nshuro abitabiriye bagaragaje ubudasa, kuko mu mvura no mu mbeho batabatereranye. Yishimira ko urwego rw’ikinamico mu Rwanda rugenda rutera imbere ashingiye ku kuba hari ubumenyi bagenda bunguka no gushyira hamwe n’abandi bafite aho bamaze kugera.

Hope avuga ko kuba Mashirika yishimiwe muri iri serukiramuco ari uko bicaye hamwe bagatekereza ku byo bafite ndetse n’ibyo bifuza guha Abanyarwanda n’abandi.

Avuga ko gukorana n’abandi bantu mu mukino atari ikintu cyoroshye. Bategura habayeho kuzuzanya basanga abo muri Amerika hari byinshi bahuriyeho harimo indirimbo za gahinda, izo kwishima n’ibindi byatumye umukino ugenda neza.

Kugeza ubu umukino “Generation 25” wateguwe n’Abanyarwanda bafatanyije n’abo muri Amerika uzajya kwerekanwa muri Amerika mu mezi ari imbere. Naho umukino “Generation 25” wateguwe n’Abanyarwanda bafatanyije n’abo mu Bwongereza uzajya kwerekanwa mu Bwongereza mu mezi ari imbere.

1 Igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 ⁄ 8 =


IZASOMWE CYANE

To Top