Ishuri ryo ku Nyundo ribarizwa mu karere ka Muhanga ryamenyekanye cyane mu kwigisha amasomo ya muzika ryatangaje ko ryitegura gufungura andi mashami arimo kwigisha gukina filime no kubyina.
Kuri ubu ubuyobozi bw’iri shuri bwamaze kwemeza ko bugiye kongera amasomo ahigirwa hakongerwamo irya gakondo, kwandika no gukina filime n’amakinamico ndetse no kubyina.
Murigande Jaques uzwi nka Mighty Popo, Umuyobozi w’iri shuri abitangaza yagize ati “Uyu mwaka isomo rya gakondo, kwandika no gukina filime turatangira kubyigisha. Umwaka utaha kwandika no gukina ikinamico kimwe n’isomo ryo kubyina bizatangira kwigishwa nabyo mu rwego rwo kungura ubumenyi butandukanye abashaka kwiga ibijyanye n’imyidagaduro”.
Kugeza ubu abarenga ijana bamaze kurangiza amasomo muri iryo shuri kandi abasaga 130 ubu nabwo barimo kwiga.
Iri shuri ryatangijwe mu 2014 ryari risanzwe ryigisha amasomo atandukanye arimo; Piano, kuvuza ingoma, gucuranga ubwoko butandukanye bwa gitari , kuririmba, uko umuhanzi yitwara ku rubyiniro, gushyira amanota mu muziki, gakondo, kuririmbira muri korali, kwandika indirimbo, Igifaransa, Icyongereza no gutunganya ibihangano.
Mu barangije muri iri shuri harimo amatsinda y’abacuranzi anyuranye arimo Symphony Band, n’abahanzi banyuranye nka Yverry, Yvanny Mpano, Igor Mabano, abasore bahoze bahuriye muri Yemba Voice, Karigombe,n’abandi benshi.
Ku rundi ruhande mu myaka yatambutse kumva hari umuntu uhingutsa ko mu Rwanda hari ahantu ho kwigira umuziki bya kinyamwuga ntibyashobokaga, iyo wabazaga umuhanzi aho akomora impano ye yasubizaga ko yayivomye muri korali cyangwa ari Imana yayimuhaye. N’ubwo mbere byari bimeze uko, kuri ubu hari umubare w’abatari bake bavuga ko ubuhanga bwabo babukomora mu ishuri rya muzika ryo Nyundo.
